skol
fortebet

Karasira Aimable arakomeza gufungwa mu ‘kumubuza gukora ibyaha’

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Aimable Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.
Umucamanza yavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha.
Nyuma y’uko abamwunganira basabye ko arekurwa akajya kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, umucamanza yavuze ko Karasira aregwa ibyaha bikomeye kandi nta cyerekana ko yabikoze adatekereza neza.
Karasira ugiye kumara amezi abiri afunze aregwa ibyaha bine birimo "guhakana no guha (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Aimable Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.

Umucamanza yavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha.

Nyuma y’uko abamwunganira basabye ko arekurwa akajya kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, umucamanza yavuze ko Karasira aregwa ibyaha bikomeye kandi nta cyerekana ko yabikoze adatekereza neza.

Karasira ugiye kumara amezi abiri afunze aregwa ibyaha bine birimo "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri".

Aregwa kandi kudasobanura neza inkomoko y’amafaranga abarirwa muri za miliyoni basanze afite. Ibyaha aregwa we arabihakana.

Umucamanza uyu munsi yavuze ko asanga hari ibimenyetso byerekana ko Karasira yapfobeje jenoside mu biganiro bitandukanye yakoze kuri YouTube.

Yavuze ko kuba yaravuze ko jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari perezida Habyarimana ari ikimenyetso kimushinja gupfobya jenoside ngo kuko amateka yerekana ko yari yarateguwe mbere.

Ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside, umucamanza yavuze ko imvugo ya Karasira ko Habyarimana yateguye jenoside byo kwirwanaho kubera igitutu cy’inkotanyi, avuga ko ari imvugo iha ishingiro jenoside.

Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri, umucamanza yavuze ko asanga kuba Karasira ahamya ko hari bamwe mu Banyarwanda barengana kandi bikozwe n’abandi ari uburyo bwo kubaremamo ibice.

Ku nkomoko y’umutungo wa Karasira, umucamanza avuga ko kuba adashobora gusobanura inzira zemewe n’amategeko yanyuzemo agera kuri miliyoni zikabakaba 40 FRW bituma akekwaho kugira umutungo udasobanurirwa inkomoko.

Abunganira uregwa bavuze ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe amaze imyaka 18 yivuza gituma ashobora kuvuga atabanje gushungura ibyo avuga.

Bavuze ko ibi bishimangirwa na raporo ya muganga wamusuzumye igaragaza ko ubwo burwayi bushobora kumutera gufata ibyemezo adatekerejeho, basaba ko arekurwa ahubwo akavurwa byimbitse.

Ibi ariko umucamanza yabyanze avuga ko nta kigaragaza ko Karasira atari azi uburemere bw’ibyo avuga.

Umucamanza yavuze ko niba arwaye azavurirwa muri gereza kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha.

Mu rukiko Karasira yumvikanye ashimangira ko atemera ubutegetsi buyoboye igihugu avuga ko bwamugiriye nabi.

Mu biganiro bye yumvikanye kenshi avuga ko ari umushingwacumu aho kuba uwacitse ku icumu ngo kuko bamwe mu bo mu muryango we bari barokotse jenoside nyamara bagahitanwa n’abo avuga ko ari abasirikare ba FPR yari ifashe ubutegetsi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa