skol
fortebet

Karasira Aimable byemejwe ko afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye yisohoye mu rukiko

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu uri kuburana ku byaha ashinjwa, ndetse inzobere mu buzima bwo mu mutwe zikaba ziherutse kwemeza ko afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, ubwo yari mu rukiko, yakoze igisa no kwigaragambya asohoka mu Rukiko atabiherewe uruhushya.

Sponsored Ad

Aimable Karasira ukurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bishingiye ku byo yavugiraga mu biganiro yatangaga kuri YouTube, uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023 yagarutse imbere y’Urukiko.

Ni iburanisha ryabaye nyuma yuko hasohotse raporo y’inzobere mu buzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, zagaragaje ko Karasira afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe.

Iri buranisha ryagombaga guhera ku kunganira kuri iyi raporo, kugira ngo izafatweho icyemezo n’Urukiko.

Ni na ko byagenze kuko impande zombi (Ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa) batanze ibitekerezo kuri iyi raporo aho uruhande rw’uregwa rwakunze kuvuga ko adakwiye kuburanishwa kuko afite uburwayi bwo mu mutwe, bwongeye kubishimangira, mu gihe Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko ikigero cy’ibibazo bya Karasira kitatuma ataryozwa icyaha.

Saa sita ziburaho iminota micye, ubwo Umushinjacyaha yatangaga ingingo ze, Karasira Aimable yahise ahaguruka kugira ngo asohoke, ariko Umucamanza amwibutsa ko ari mu cyumba cy’Urukiko adakora ibyo yishakiye, mu gihe we yavugaga ko akubwe ashaka kujya kwihagarika.

Umucamanza yakomeje gukomakoma, ariko Karasira, yerurira Urukiko ko adashaka gukomeza kumva ibyaburanwagaho, ahagurukana umujinya avuga ko iburanisha ryakomeza adahari.

Muri uko guhaguruka asohoka, Karasira Aimable wigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, yasohotse yitotomba mu magambo yumvikanamo umujinya.

Me Kayitana Evode, umwe mu bunganira uregwa, yabajijwe n’umucamanza icyo avuga kuri iyi myitwarire idasanzwe y’umukiliya wabo, asubiza agira ati “Ibi akoze ntabwo ari we ubyikora, ahubwo ni uburwayi afite.”

Uyu munyamategeko yaboneyeho kongera gusubiramo icyifuzo bakunze guha Urukiko ko umukiliya wabo adakwiye kujyanwa muri Gereza ahubwo akwiye kuvuzwa indwara zo mu mutwe nkuko byanemejwe n’inzobere.

Abunganira uregwa ndetse na we ubwe, bakunze kuvuga ko ibibazo afite byo mu mutwe adakwiye kuburanishwa, bagatanga urugero rwa Barafinda Sekikubo Fred wigeze guhamagazwa na RIB ariko uru rwego rukaza kubona ko afite ibibazo byo mu mutwe, aho kumukoraho iperereza, rukamujyana kuvurizwa i Ndera mu bitaro bya Caraes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa