skol
fortebet

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko ashobora kugwa muri Gereza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 07, Jul 2022

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko ashobora kugwa muri Gereza

Sponsored Ad

skol

Bwana Aimable Karasira Uzaramba uregwa ibyaha bya jenoside arishinganisha ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Aravuga ko iyo avuye kuburana akagera muri gereza bamukubita bamuziza ko aburana mu buryo badashaka.
Mu magambo yabwiye umucamanza, Karasira yagaragaje impungenge ko ashobora kuzagwa muri gereza. Karasira aravuga ko ni bikomeza bityo azasaba kwikura mu rubanza. Kugeza ubu abacungagereza ashinja ibyo bikorwa ntacyo barabivugaho
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bine byo guhakana (…)

Bwana Aimable Karasira Uzaramba uregwa ibyaha bya jenoside arishinganisha ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Aravuga ko iyo avuye kuburana akagera muri gereza bamukubita bamuziza ko aburana mu buryo badashaka.

Mu magambo yabwiye umucamanza, Karasira yagaragaje impungenge ko ashobora kuzagwa muri gereza. Karasira aravuga ko ni bikomeza bityo azasaba kwikura mu rubanza. Kugeza ubu abacungagereza ashinja ibyo bikorwa ntacyo barabivugaho

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bine byo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibyaha byose arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Umunyamategeko umwunganira Gatera Gashabana aramusabira kumufungura by’agateganyo kubera uburwayi.

Ubushinjacyaha bwo busanga nta shingiro bifite kuko bumukurikiranyeho ibyaha by’ubugome.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa