skol
fortebet

Karasira Aimable yanze kuburanira kuri SKYPE urubanza rurasubikwa

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uru wa gatatu urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Karasira Aimable ariko ku nshuro ya mbere rwasubitswe kuko yanze kuburanira kuri SKYPE.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Karasira Aimable yunganirwa na Me Gatera Gashabana,Umunyamategeko wamwunganiye kuva yatabwa muri yombi muri 2021 n’urwego rw’ubugenzacyaha’.’
Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 byari bitegenijwe ko Karasira (...)

Sponsored Ad

Kuri uru wa gatatu urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Karasira Aimable ariko ku nshuro ya mbere rwasubitswe kuko yanze kuburanira kuri SKYPE.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Karasira Aimable yunganirwa na Me Gatera Gashabana,Umunyamategeko wamwunganiye kuva yatabwa muri yombi muri 2021 n’urwego rw’ubugenzacyaha’.’

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 byari bitegenijwe ko Karasira Aimable atangira kuburana mu mizi ibyaha byose acyekwaho n’ubushinjacyaha. Urubanza rwari kuba Saa mbili za mu gitondo.

Me Gatera Gashabana yari mu cyumba cy’urukiko Karasira Aimable ari kuri Gereza ya Nyarugenge aho asanzwe afungiye.

Byari biteganijwe ko uru rubanza ruba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ubwo Karasira yabazwaga n’urukiko niba yiteguye kuburana yavuze ko atiteguye kuburanira kuri Skype kuko yandikiye urukiko arusaba ko yazanwa kuburanira mu rukiko imbonankubone aho kuburanira kuri Skpye.

Karasira yahise abwira Umucamanza ko ibaruwa isaba kuzazanwa mu rukiko yashyizwe muri Systeme n’umunyamategeko we Me Gatera Gashabana.

Umucamanza yahise asubika iburanisha ategeka ko Karasira Aimable azazanwa mu Rukiko kuwa 25 Mata 2022,Saa mbili za mu gitondo kuko ubusabe bwe bufite ishingiro.

Me Gatera Gashabana mu kiganiro kigufi yahaye Umunyamakuru wa Umuryango yavuze ko icyemezo cy’umucamanza ari cyiza cyane kuko ibyo Karasira Aimable yasabye biri mu burenganzira bwe yemererwa n’amategeko

IFOTO:NKUNDINEZAJP@2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa