skol
fortebet

Karasira Aimable yitabye urukiko rw’Ubujurire

Yanditswe: Thursday 19, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Aimable Karasira yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho ari kujurira ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwari rwamusabiye gufungwa iminsi 30.
Karasira wagaragaye mu mpuzankano y’imfungwa n’abagororwa, yabanje gusaba Urukiko kwimura urubanza kuko yumva atameze neza, ariko Urukiko rumaze gushyiraho itariki nshya, arayinenga avuga ko iri hafi, asaba ko yakomeza kuburana Urukiko rurabimwemerera.
Mu rubanza ku wa kane hifashishijwe (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Aimable Karasira yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho ari kujurira ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwari rwamusabiye gufungwa iminsi 30.

Karasira wagaragaye mu mpuzankano y’imfungwa n’abagororwa, yabanje gusaba Urukiko kwimura urubanza kuko yumva atameze neza, ariko Urukiko rumaze gushyiraho itariki nshya, arayinenga avuga ko iri hafi, asaba ko yakomeza kuburana Urukiko rurabimwemerera.

Mu rubanza ku wa kane hifashishijwe ikoranabuhanga uregwa n’abunganizi be Gatera Gashabana na Evode Kayitana bari kuri gereza, bavuze ko ataburana kuko atameze neza.

Urukiko rwemeje gusubika urubanza ariko Karasira ahita avuga ati: "Ibibi birarutana aho kurusubika ndaburana", maze atangira kujurira icyemezo kimufunze by’agateganyo.

Abamwunganira bavuze ko urukiko rw’ibanze rwirengagije impapuro za muganga zihamya uburwayi bwa Karasira, ndetse bavuga ko "umuntu uri imbere y’ubucamanza ari umurwayi".

Basaba ko Karasira ahabwa iminsi irindwi yo kwivuza muri Caraes i Ndera kubera uburwayi afite bwo mu mutwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo nta shingiro bifite kuko umuganga ari we ubwira urukiko ko umuburanyi acyeneye kuvuzwa, rugafata umwanzuro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uburwayi Karasira afite budakuraho ko afite ubwenge n’ubushishozi bwo kumenya ikibi n’icyiza.

Impaka ku buzima bw’uregwa bwo mu mutwe nizo zaranze iburanisha uyu munsi, urukiko ruvuga ko ruzazifataho umwanzuro kuwa kane w’icyumweru gitaha tariki 26.

Karasira yatawe muri yombi ku itariki ya 31 Gicurasi ashinjwa ibyaha bine birimo "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,icyaha cyo gukurura amacakubiri,no kudasobanura inkomoko y’umutungo, nk’uko bikubiye muri dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha kuwa 7 Kamena.Ibyaha aregwa we arabihakana.

Kuwa 27 Nyakanga 2021,nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Aimable Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.

Umucamanza yavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha.

Nyuma y’uko abamwunganira basabye ko arekurwa akajya kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, umucamanza yavuze ko Karasira aregwa ibyaha bikomeye kandi nta cyerekana ko yabikoze adatekereza neza.

Umucamanza yavuze ko asanga hari ibimenyetso byerekana ko Karasira yapfobeje jenoside mu biganiro bitandukanye yakoze kuri YouTube.

Yavuze ko kuba yaravuze ko jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari perezida Habyarimana ari ikimenyetso kimushinja gupfobya jenoside ngo kuko amateka yerekana ko yari yarateguwe mbere.

Ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside, umucamanza yavuze ko imvugo ya Karasira ko Habyarimana yateguye jenoside byo kwirwanaho kubera igitutu cy’inkotanyi, avuga ko ari imvugo iha ishingiro jenoside.

Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri, umucamanza yavuze ko asanga kuba Karasira ahamya ko hari bamwe mu Banyarwanda barengana kandi bikozwe n’abandi ari uburyo bwo kubaremamo ibice.

Ku nkomoko y’umutungo wa Karasira, umucamanza avuga ko kuba adashobora gusobanura inzira zemewe n’amategeko yanyuzemo agera kuri miliyoni zikabakaba 40 FRW bituma akekwaho kugira umutungo udasobanurirwa inkomoko.

Abunganira uregwa,icyo gihe bavuze ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe amaze imyaka 18 yivuza gituma ashobora kuvuga atabanje gushungura ibyo avuga.

Bavuze ko ibi bishimangirwa na raporo ya muganga wamusuzumye igaragaza ko ubwo burwayi bushobora kumutera gufata ibyemezo adatekerejeho, basaba ko arekurwa ahubwo akavurwa byimbitse.

Ibi ariko umucamanza yarabyanze avuga ko nta kigaragaza ko Karasira atari azi uburemere bw’ibyo avuga.

Umucamanza yavuze ko niba arwaye azavurirwa muri gereza kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa