skol
Fortebet

Karongi:Umukobwa wateye icyuma mwarimu akamwica yaburanishijwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 August 2022

Umukobwa wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wari usanzwe ari umwarimu, yasabiwe gufungwa burundu.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 02 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuzahamya icyaha uyu mukobwa, rukamukatira gufungwa burundu.

Uyu mukobwa akekwaho gukora iki cyaha tariki 28 Kamena 2022, ubwo umugabo wari usanzwe ari umwarimu yajyaga muri butiki y’uyu mukobwa kugura ibintu bitandukanye ariko bakaza kunanirwa kumvikana ku mwenda yari amusigayemo.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi buburana n’uyu mukobwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, buvuga ko nyakwigendera yari yaguze ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 18 Frw ariko akamwishyira ibihumbi 10 Frw hagasigara umwenda w’ibihumbi umunani.

Buvuga ko nyuma baje kunanirwa kumvikana ku mafaranga yari amusigayemo kuko nyakwigendera yavugaga ko yayamwishyuye yose mu gihe umukobwa yavugaga ko amusigayemo umwenda.

Uyu mukobwa yaje kwinjira mu nzu yarimo uwo mwarimu aza afite icyuma yagihishe mu ikabutura ahita agitera uwo mwarimu mu gatuza ahita yitaba Imana.

Urubanza ruzasomwa kuwa 10 Kanama 2022.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karongi:Umukobwa wateye icyuma mwarimu akamwica yaburanishijwe

Umukobwa wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa...
6 August 2022 0

Musanze: Umuganga yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe gusambanya umwana...

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Muganga...
28 July 2022 0

Wa mukozi wo mu rugo washinjwaga kwica umwana w’aho yakoraga yakatiwe...

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu,...
25 July 2022 0

Dr Venant Rutunga wari ukuriye ISAR ushinjwa ibyaha bya Jenoside yabwiye...

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza mu...
19 July 2022 0

Abanyamakuru ba Iwacu TV basabiwe gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwasabye ko abanyamakuru batatu ba Iwacu TV yakoreraga...
16 July 2022 0

Inteko y’America yemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina...

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo...
15 July 2022 2