skol
fortebet

Kayonza: Umusore yafatanwe urutambi bivugwa ko yari agiye gukoresha aturitsa umuryango w’umukobwa wanze ko basambana

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020 mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, hafatiwe umusore afite urutambi agiye kurukoresha mu kwangiza umuryango urimo abakobwa babiri bavukana banze gusambana nawe.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE yemeza ko bari abasore 2 ariko hafashwe umusore umwe undi akaba yatorotse.

Intandaro y’umujinya watumye biyemeza kurimbura uyu muryango bakoresheje urutambi (dynamites) rukunze gukoreshwa mu guturitsa ahashakishwa amabuye y’agaciro cyangwa mu guturitsa amabuye yubakishwa ngo ni abakobwa.

Amakuru avuga ko abakobwa babiri bavukana bakunzwe n’umusore umwe nyuma bakaza kubimenya bagahitamo kumwanga bose uko ari babiri, umusore ngo yananiwe kubyihanganira ahitamo umwe ndetse akajya anamubwira ko azamurongora, umukobwa ngo yaramuhakaniye umusore bigera aho bimubabaza cyane amubwira ko namwanga azahemukira umuryango we wose.

Kuri uyu wa Kabiri uwo musore bakunda kwita Kadogo yazamutse mu birombe by’amabuye y’agaciro aho asanzwe akora ari kumwe na mugenzi we umwe bitwaje urutambi, umugambi ari ukurukoresha mu kurimbura wa muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Jacqueline Mutesi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo musore yageze hafi y’iwabo w’umukobwa akamutumaho undi akanga abaturage bamubonanye rwa rutambi ngo nibo bahise bahuruza Polisi.

Ati “ Yamutumyeho agira ngo basambane undi aranga ariko ikigaragara ni uko bafite uko bari basanzwe babikora ahubwo babonye abakunze ari bombi abavandimwe babona bizababyarira ikibazo bahitamo kubireka.Ubwo rero yabanje kumuhamagara mbere amubwira ko yifuza kumugira umugore undi aranga umuhungu atangira kubatera iwabo ndetse anababwira ko natamurongora azabica bose ”

Mutesi yakomeje avuga ko umuhungu wafashwe ashinjwa ubufatanyacyaha ngo yashyikirijwe RIB kugira ngo itangire iperereza mu gihe undi wari uri inyuma y’uyu mugambi yabacitse akirukanka ariko ngo aracyashakishwa.

Yanasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku kintu cyose kitagenda neza kibaye.

Ati “ Barasabwa kutishora mu ngeso mbi no gutangira amakuru ku gihe, kuko urumva nk’ubu byari bimaze iminsi muri ruriya rugo babatera ariko amakuru bayatanze bamaze gusumbirizwa, turabasaba rero gutangira amakuru ku gihe kandi bakirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi n’izindi ngeso mbi.”

Abo basore bakaba bari basanzwe bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro biherereye muri aka Kagari ka Murindi.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa