skol
fortebet

Kicukiro: Abari bafunzwe muri Dosiye imwe na Dubai baraye banze kuburana

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 5 bari bari muri dosiye imwe na Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate baraye bageze imbere y’urukiko banga kuburana kubera ko ngo batari bamenyeshejwe igihe mbere.
Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 8 Gicurasi nibwo ni bwo abantu batanu bareganwa na Dubai bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ngo batangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abaregwa muri iyi dosiye bageze mu rukiko ariko banga kuburana bavuga ko batiteguye. (...)

Sponsored Ad

Abantu 5 bari bari muri dosiye imwe na Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate baraye bageze imbere y’urukiko banga kuburana kubera ko ngo batari bamenyeshejwe igihe mbere.

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 8 Gicurasi nibwo ni bwo abantu batanu bareganwa na Dubai bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ngo batangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abaregwa muri iyi dosiye bageze mu rukiko ariko banga kuburana bavuga ko batiteguye.

Iyi dosiye ikiregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yahise inahabwa itariki ya 22 Gicurasi 2023 nk’iyo urubanza ruzatangirira kuburanishwaho ariko Ubushinjacyaha busaba ko uru rubanza rwakimurwa rukaburanishwa ku ya hafi.

Ibi byaje kubaho ndetse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, Urukiko rwemeza ko urubanza ruba kuri uyu wa Mbere.

Saa Tatu za mu gitondo ni bwo Nsabimana Jean, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Nsabimana Jean uzwi nka Dubai yavuze ko atiteguye kuburana kubera ko yabimenyeshejwe atinze bityo ko atabonye umwanya wo gutegura urubanza.

Dubai yasabye ko rwahabwa indi tariki nshya kugira ngo abashe kurutegura neza. Ubushinjacyaha nabwo bwemeye inzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Dubai.

Urukiko rwahise rutangaza ko urubanza rwimuriwe ku wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023, saa Tatu za mu gitondo.

Kugeza ubu ibyaha bakurikiranyweho nk’uko iperereza ry’ibanze ribigaragaza ni ukwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Riteganya ko uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na 5 Frw.

Hari kandi icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

Muri iyi dosiye kandi harimo abazahanwa nk’abafatanyacyaha muri icyo cyaha hakurikijwe ingingo ya 85 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umufatanyabikorwa ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Ubusanzwe iyo dosiye imaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo bubanza kuyikoraho iperereza kugira ngo ibe yashyingurwa bitewe n’uko nta bimenyetso bihagije bihari cyangwa se ikaregerwa urukiko.

Ibibazo byo kwa Dubai bishingiye ku kuba yarubatse inzu mu mudugudu ariko bikaza kugaragara ko izubatswe zitujuje ubuziranenge ndetse byaje gusakuza nyuma y’imvura yaguye mu minsi yashize imwe mu nzu zubatsemo ikagwa.

Ni ikibazo kandi cyaje kugarukwaho na Perezida Kagame ubwo yasozaga Itorero rya Barushingwangerero yibaza impamvu umuntu ashobora gukora ibyo yishakiye inzego zimureberera.

Nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaje iki kibazo ni bwo inzego zatangiye gukora iperereza ndetse abantu batanu baza gutabwa muri yombi mu gihe abari batuye muri uwo mudugudu uherereye i Kinyinya barimurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa