skol
fortebet

Kigali: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umuntu bamukubise Fer-a beton bahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Monday 15, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Uwitwa Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bacyekwaho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviyemo urupfu uwitwa Munyanyindi Emmanuel, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe iperereza ry’ubushinjacyaha rigikomeje kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho.
Umucamanza yavuze ko aba bagabo batagomba kurekurwa kuko icyaha bakurikiranyweho urukiko rukibahamije mu rubanza mu mizi bahanishwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Uwitwa Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bacyekwaho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviyemo urupfu uwitwa Munyanyindi Emmanuel, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe iperereza ry’ubushinjacyaha rigikomeje kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho.

Umucamanza yavuze ko aba bagabo batagomba kurekurwa kuko icyaha bakurikiranyweho urukiko rukibahamije mu rubanza mu mizi bahanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Ikindi umucamanza yavuze ko abaregwa ubushinjacyaha bukibakoraho iperereza hanashakishwa ibindi bimenyetso bigize icyaha cyakozwe.

Intekeko y’umucamanza umwe n’mwanditsi w’urukiko niyo yasomye iki cyemezo Saa cyenda z’igicamunsi none.

Ubwo Uru rubanza rwasomwaga ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa ntabwo bari mu rukiko gusa ubwo haburanwaga ifunga n’ifungurwa kuwa 10 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe ndetse n’abaregwa nabo bari bazanywe mu rukiko.

Ubwo iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ryabaga kuwa 10 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abo bwazanye imbere y’urukiko icyaha bagikoze kuwa 25 Ukwakira 2021 kikabera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu kagali ka kamuhoza.

Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bashinjwa ko bakubise Munyankindi Emmanuel Fer-a-beton mu mutwe agahita ajya muri Koma ako kanya bihutira kumujyana mu bitaro bya CHUK biba iby’ubusa kuko kuwa 01 Ugushyingo yashizemo umwuka.

Habimana Thomas ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa, yahakanye ibyavuzwe byose n’ubushinjacyaha ahubwo asaba urukiko kumurekura by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko afite umwirondoro uzwi kandi atuye ndetse ko adashobora gutoroka ubutabera ko n’igihe cyose bwamukenera bwamubonera ku gihe.

Me Tuyisenge Tito Theogene wunganira Habimana Thomas we yari yabwiye urukiko ko ubundi gukurikirana umuntu afunze atari ihame.

Uyu munyamategeko ati "ubundi itegeko rivuga ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunze.Ndasaba ko umukiriya wange mu gihe mwazaba mwiherereye mwazamufungura by’agateganyo ahubwo mugategeka inshuro azajya yitaba ubushinjacyaha."

Mugenzi we nawe ufunzwe witwa Bucyeye Callixte yemereye urukiko ko yakubise Munyankindi Emmanuel mu rwego rwo gukiza amagara ye kuko nawe yarimo amuhondagura Fer-a-beton mu bitugu.

Bucyeye yabwiye urukiko ko atigeze akubita Munyankindi Fer-a-beton ko we yamukubise kandagira ukarabe yitabara ko ariko atari azi ko byamuviramo urupfu

Mu gihe abaregwa bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo uwakubiswe urupfu,bahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20 nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri Rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa