skol

Kigali:Abantu 10 bafunzwe bazira kwica urubozo umusore w’Umurundi

Yanditswe: Monday 16, Dec 2024

featured-image

Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari abantu 10 ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bafunze, bakekwaho kwica urubozo umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Yasubizaga ubutumwa bw’umuryango wo mu Burundi witwa ARERE-TWIBEKO watabarizaga uwo musore witwa Haberumugabo Guy Divin uvuga ko asanzwe yiga mu mujyi wa Kigali.

Uyu muryango mu butumwa wanditse kuri X wavuze ko Haberumugabo “yamaze iminsi 8 afungiwe mu nzu yicwa urubozo.”

Amashusho ARERE-TWIBEKO yashyize hanze yerekana uwahohotewe yitabwaho n’umuganga wamwomoraga ibikomere binini afite ku kibuno, ariko ataka cyane.

Uyu muryango uvuga ko mu basore bakubise Haberumugabo w’imyaka 19 y’amavuko “haramenyekanyemo babiri: Umwe witwa Kevin wanafashwe agafungwa na RIB ariko nyuma umubyeyi we bivugwa ko yaba ari umusirikare akomeye mu gihugu cy’u Rwanda yaba yarahise amufunguza”.

Wunzemo uti: “Undi wamenyekanye ni uwitwa Adolphe we bikaba bivugwa ko yaba yaravuye aho bita i Nyamirambo mu mujyi clwa Kigali aje gufasha incuti ze guhohotera uwo mwana w’Umurundi”.

Bivugwa ko amakuru y’ihohorerwa yatanzwe n’umuntu utuye aho yiciwe urubozo wamwumvise atabaza.

Polisi yavuze ko yavuze ko yamaze kumenya amakuru y’ihohorerwa ryakorewe Haberumugabo yayamenye, ndetse ko 10 bakekwa bamaze gufatwa mu gihe hari n’abandi bafatanyije na bo bagishakishwa ngo bazashyikirizwe ubutabera.

Yagize iti: “Aya makuru y’ihohoterwa ry’uyu musore twaramenye ndetse dufatanyije na RIB abacyekwa 10 bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga mu gihe abandi bafatanyije na bo barimo gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Yunzemo ko uwahohotewe arimo kuvurirwa ku bitaro bya Masaka, mbere yo kumwifuriza kurwara ubukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa