skol

Kimenyi Yves na bagenzi be barekuwe nyuma y’iminsi 3 muri Kasho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 August 2021

Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kimenyi Yves n’abandi 4 bari bafunganywe bazira kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagakoresha Baby Shower, barekuwe nyuma y’iminsi itanu.


Ku wa Gatandatu nibwo Polisi y’Igihugu yerekanye abantu bane mu munani bagaragaye bari mu birori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo kwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

Kimenyi Yves yatawe muri yombi nyuma y’aho ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n’umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

Kimenyi Yves na we uri mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona iwe habereye ibirori kuko batari babiteguje, icyakora yemeza ko ari amakosa bakoze kandi ayicuza.

Yavuze ko ababajwe cyane no kuba aya makosa yarabayeho bikaba bitumye amaze iminsi afunze ndetse hakiyongeraho kugaragara imbere ya camera yambaye amapingu.

Ati “Birababaje, ndicuza kuba ndi hano gutya mumbona nakabaye hari ubundi butumwa ndi gutanga bwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.”

Kimenyi Yves yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakunzi be by’umwihariko abizeza ko amakosa nk’ayo yaguyemo atazongera.

Aba barekuwe nyuma yo gutanga amande baciwe ndetse abandi 3 bari kumwe na Kimenyi muri ibi birori polisi yavuze ko bagishakishwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dosiye ya Jado Castar yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Visi Perezida wa FRVB,Jado Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021,...
27 September 2021 0

Urubanza rwa Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu wa kaminuza...

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwasubitse urubanza rwa...
24 September 2021 0

Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 na 25...

Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga...
20 September 2021 0

Imwe mu mitungo ya Dr.Habumuremyi Pierre Damien igiye gutezwa...

Imitungo ya Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe...
20 September 2021 0

Paul Rusesabagina n’abareganwa na we barakatirwa kuri uyu wa...

Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rurasomwa uyu...
20 September 2021 0

Hoteli y’umuryango wa Rwigara igiye gutezwa mu cyamunara

Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rwa...
17 September 2021 1