skol
fortebet

Karasira Aimable yanze kuburana kubera ko ngo atazi uko mu mutwe ahagaze

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rwa Aimable Karasira rwasubitswe kuko ’ataramera neza nyuma yo gukira Covid’ kandi kuko uruhande rwe rwasabye inyandiko ya muganga itaraboneka yerekana uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Sponsored Ad

Karasira, uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, yafunzwe mu mpera z’ukwezi kwa gatanu ashinjwa "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi", icyaha umwunganira ahakana.

Nyuma yanduye Covid-19 ataraburanishwa ashyirwa mu bitaro, nyuma yo kuyikira uyu munsi yari gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kuri ’station’ ya polisi ya Kicukiro aho afungiye niho yari kuburanira hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko amajkuru dukesha BBC abitangaza.

Umwunganizi wa Karasira, Evode Kayitana yabwiye BBC ko yasabye urukiko ko urubanza rw’umukiriya we rwimurwa kuko ataramera neza nyuma yo gukira Covid.

Yavuze kandi ko yasabye inyandiko ya muganga yerekana uko amagara ye mu mutwe yifashe ariko iyo nyandiko itaraboneka.

Kayitana avuga ko kuva mu 2003 Karasira yivuza ibibazo by’agahinda gakabije (depression) ariyo mpamvu basabye iyo nyandiko ngo barebe uko ubu ahagaze, kuko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ataburanishwa.

Yavuze ko raporo izatangwa n’ishami rya CHUK rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, ari yo izashingirwaho niba Aimable Karasira yakurikiranwa mu butabera cyangwa niba yajyanwa kuvuzwa.

Karasira Aimable watanze ibisobanuro byimbitse kuri ubu burwayi bwo mu mutwe bwe, yavuze ko amaze igihe kinini abwivuza kuva muri 2003 ndetse ko hari n’icyangombwa cyerekana ko kuva icyo gihe yivuzaga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Karasira wanavugaga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo ruherutse kumujyana kwa muganga, yavuze ko icyo akeneye ubu ari ugukomeza kwitabwaho muri CHUK kuko ari bo bamukurikirana kuva yava i Huye.

Urukiko rwemeye ibisabwa n’abunganira uregwa, rwimurira urubanza tariki 23 z’uku kwezi.

Karasira wahoze ari umwalimu mu ishami ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda aregwa kandi icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’amafaranga abarirwa muri za miliyoni basanze afite.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa