Leta y’ u Rwanda yashyinguye dosiye 13 z’ abaregwa uruhare muri jenoside
Yanditswe: Friday 26, Oct 2018
Jean Bosco Mutangana Ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda bwashyinguye dosiye z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bagera kuri 13.
Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko impamvu yo gusubika izi dosiye ariko amaperereza yakoze nta bimenyetso yagaragaje byatuma bakomeza gukurikiranwa.
Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda Mutangana Jean Bosco yatangarije UMURYANGO ko abaregwa muri izi dosiye 13 zashyinguwe bose bakurikiranwaga badafunze.
Yagize ati “Nta numwe ufunzwe bakurikiranwaga bari hanze”
Amategeko ateganya ko iyo dosiye y’ uregwa ishyinguwe bisobanuye ko ataba abaye umwere cyokora, kumukurikirana biba bihagaze gusa bishobora kongera kubyutswa igihe haba habonetse ibimenyetso bishya, icyo gihe ubushinjacyaha burongera bukaregera urukiko bundi bushya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *