skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yashyinguye dosiye 13 z’ abaregwa uruhare muri jenoside

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Jean Bosco Mutangana

Ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda bwashyinguye dosiye z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bagera kuri 13.

Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko impamvu yo gusubika izi dosiye ariko amaperereza yakoze nta bimenyetso yagaragaje byatuma bakomeza gukurikiranwa.

Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda Mutangana Jean Bosco yatangarije UMURYANGO ko abaregwa muri izi dosiye 13 zashyinguwe bose bakurikiranwaga badafunze.

Yagize ati “Nta numwe ufunzwe bakurikiranwaga bari hanze”

Amategeko ateganya ko iyo dosiye y’ uregwa ishyinguwe bisobanuye ko ataba abaye umwere cyokora, kumukurikirana biba bihagaze gusa bishobora kongera kubyutswa igihe haba habonetse ibimenyetso bishya, icyo gihe ubushinjacyaha burongera bukaregera urukiko bundi bushya.

Kanda hano urebe urutonde rw’ abantu bari bakurukiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko dosiye zabo zikaba zarashyinguwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa