skol
fortebet

Minisante yahaye gasobo abakoresha ‘ambulances’ icyo zitagenewe ibateguza ibihano

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije abakora mu Nzego z’ubuzima bufashisha ingobyi z’abarwayi, zamenyekanye cyane nk’imbangukiragutabara (ambulances), mu bikorwa binyuranye n’icyo zitagenewe.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yongeye kwibutsa ko ambulances zifashishwa gusa mu bikorwa by’ubutabazi bwihuse ku ndembe gusa.

Bivuze ko ibindi bikorwa binyuranye n’ibyo birimo gutwara abagenzi, imizigo n’ibindi binyuranyije n’amategeko bityo uwabifatirwamo akaba ashobora kwisanga yahawe ibihano biteganywa n’amategeko.

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abantu bashyiraga imifuka ya sima mu Mbangukiragutabara.

Abasakaje ayo mashusho basabaga Inzego z’ubuzima kugira icyo zibikoraho, maze Minizitiri w’Ubuzima abasubiza ko ayo makuru bayamenye kandi ababikoze bahanwe.

Yagize ati: “Aya makuru y’ iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe.”

Ingingo ya 11 y’Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu wego rw’umurimo wa Leta, ukoresha nta burenganzira yabiherewe n’inzego zibifitiye ububasha, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta yangwa ukoresha undi mutungo wa Leta ibyo bitateganyirijwe aba akoze icyaha.

lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanuariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Minisiteri y’Ubuzima yongeye gushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere urwego rw’ubutabazi bwihuse hongerwa ibikoresho by’ibanze birimo n’ingobyi z’abarwayi.

Ni mu gihe muri uyu mwaka ingobyi z’abarwayi zirenga 200 zongerewe ku zari zisanzwe zikoreshwa mu mavuriro atandukanye mu Gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa