Mucoma yitakanye ibyaha byakorewe kuri ‘YouTube channels’ yashinze, asaba ko biryozwa abakozi be
Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026
Nizeyimana Didier wamamaye nka Mucoma uri mu bantu batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, yatakambiye urukiko agaragaza ko nubwo imiyoboro ya YouTube yakoreweho icyo cyaha harimo iyo yashinze, ariko atari we wagenaga ibivugirwaho.
Yabivugiye mu iburanisha ryabereye ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Werurwe 2026.
Ni mu rubanza rurimo abantu batanu baregwa icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku miyoboro ya YouTube aho banyuzaga ibiganiro.
Aba bantu ni Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma bose bakoraga inshingano zitandukanye mu gutegura no gutangaza ibiganiro ku miyoboro ya YouTube ya Umurwa Live TV, Ndasinwa Tv n’itatu ya Mucoma ari yo Sana TV, Saneza TV hamwe na Mucoma Sana TV, ariko nyir’ubwite ahamya ko ayinyuzaho imiziki gusa kuko asanzwe ari umuhanzi.
Abakurikiranywe batawe muri yombi ku itariki 29 Mutarama 2026, ku wa 25 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko bagomba gukurikiranwa bafunze iminsi 30 y’agateganyo, ariko bajuririra icyo cyemezo.
Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye abaregwa bagaragaza impamvu bashingiyeho bajuririra icyemezo cyo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo.
Tumukunde Juma wari ushinzwe kujya gutara amakuru yagaragaje ko akwiye kuburana adafunze kuko ari we mukuru iwabo mu muryango w’abana batanu, kandi ko ari we ushinzwe kubitaho kuko nyina yagize ikibazo cyo mu mutwe yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mazimpaka Patrick usanzwe afite ubumuga bw’uruhu we yagaragaje ko kumukurikirana afunze bitamworohera kuko imibereho yo mu igororero itamworohereza muri iyo miterere kandi ko afite umugore n’umwana asanzwe ashakira imibereho.
Ikindi yagaragaje ni uko mu cyaha bakurikiranyweho we asanga atari we wo kubibazwa kuko yakoraga nk’umunyamakuru abaza umutumirwa ku buryo amagambo agize icyaha yaba yaravuzwe yabazwa abayavuze kuko icyaha ari gatozi ku wagikoze.
Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho muri ibyo biganiro we yabanje kugaragaza ko asanga nta cyaha yakoze kuko amashusho yafataga yayahaga ababishinzwe bakagena ibikurikiraho nta rundi ruhare abigizemo.
Ikindi yavuze ni uko asanzwe ari umwarimu w’ibyitwa ‘multimedia’ yigisha mu Karere ka Kamonyi ku buryo ari inshingano ashaka gusubukura, wenda akazabibangikanya no gukurikiranwa ariko adafunze.
Mucoma we yaburanye agaragaza ko hari impamvu nyinshi asanga akwiye gukurikiranwa adafunze ahereye ku kuba amakuru y’ibihuha yanyuzwaga ku miyoboro ya YouTube yashinze atari we wayagenaga.
Yagaragaje ko ubwo yagarukaga mu Rwanda yaje nk’umushoramari ashora mu by’amahoteli i Rubavu ndetse ashinga n’imiyoboro ya YouTube ya Saneza TV na Sana TV izajya ikorerwaho ibiganiro mu gihe iyo iyitwa Mucoma Sana yo avuga ko ayinyuzaho imiziki gusa.
Bitewe n’uko atari azobereye mu by’itangazamakuru byatumye aha akazi uwitwa Nshimiyimana Methode ngo amubere Umuyobozi Mukuru w’ibyo bikorwa ndetse ajye akurikirana kandi agene ibitangazwa kuri iyo miyoboro n’abandi banyamakuru bakoraho.
Ati “Nashyizeho ‘manager’ aba na ‘Chief Editor’ ngo agenzure ibyo bikorwa byose kuko ni ibikorwa ntari mfiteho inararibonye ni yo mpamvu nashatse abantu babizi.”
Asanga rero uwo Nshimiyimana ari we ukwiriye kubibazwa kuko ngo amashusho bivugwa ko yakorewemo ibyaha yashyizweho we ari muri Amerika, aho asanzwe akora akazi ko gutwara amakamyo ariko na we ngo yaje gufata umwanzuro wo kuyisiba kuko yabonaga itamunyuze.
Yongeyeho ko uretse kuba aburanye adafunze byamufasha gukomeza gukurikirana ibikorwa bye kuko binatunze abandi babikoramo, na Pasiporo ye yafatiriwe ku buryo adashobora gutoroka Igihugu ndetse akaba afite n’umuryango we yitaho.
Avuga kandi ko ikigaragaza ko iyo miyoboro yashinze nta mugambi mubi yari igamije ari uko nyuma yagiye akomeza kuza mu Rwanda nta cyo yikanga ku buryo iyo aba umuntu ufite icyo yikeka yari kuguma muri Amerika dore ko afite n’ubwenegihugu bwaho.
Barafinda Sekikubo Fred uri mu batangaga ibyo biganiro birimo n’ingingo zo kwangisha abaturage ubuyobozi buriho, yitabye Urukiko hamwe na bagenzi be ariko ntiyigeze ahamagarwa ngo ahabwe umwanya wo gusobanura icyatumye ajurira.
Me Gatari Salim Steven wunganira Mucoma ari na we mwunganizi rukumbi uri muri urwo rubanza, yavuze ko inenge ya mbere ku mukiliya we n’abo bareganwa ari uko bose ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha nyamara bamwe bagakurikiranyweho ubifatanyacyaha.
By’umwihariko, asa n’uvuga ku mukiliya we, yavuze ko hari abakurikiranywe muri iyo dosiye kuko gusa bashinze imiyoboro ya YouTube kandi ibyo ubwabyo bitagize icyaha, ahubwo ko ikibazo ari ibitangarizwa kuri iyo miyoboro.
Yongeyeho ko by’umwihariko umukiriya we adakwiye gukurikiranwa afunze kuko ari ubwa mbere akurikiranywe mu butabera ndetse ko nta n’ikindi gihe yigeze nibura ahamagarwa ngo atange ibisobanuro runaka kandi ko nta buryo ashobora no gutoroka Igihugu.
Uruhande rw’ubushinjacyaha rwagaragaje ko icyemezo cyo gukurikirana abaregwa bafunze by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gikwiriye ariko ko umwanzuro n’ubundi ugomba gufatwa n’Urukiko.
Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ruzabifataho umwanzuro uzatangazwa ku wa Mbere ku itariki 9 Werurwe 2026 saa cyenda z’umugoroba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *