Mugabekazi wafunzwe azira kwambara imyenda idasanzwe mu gitaramo yafunguwe
Yanditswe: Friday 19, Aug 2022
Mugabekazi Liliane waciye ibintu kubera kujya mu gitaramo yambaye imyenda idasanzwe yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nyuma yo kuburanishwa ku munsi w’ejo agasabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Ubushinjacyaha.
Mugabekazi Liliane wavugishije benshi kubera imyambarire yaserukanye mu gitaramo cya Tay cyabaye kuwa 30 Nyakanga 2022 ubwo yafotorwaga ari muri BK Arena yambaye umwenda ubonerana ugaragaza amabereye n’ikariso.
Kuri uyu wa Gatanu,uyu mukobwa yafunguwe by’agateganyo (…)
Mugabekazi Liliane waciye ibintu kubera kujya mu gitaramo yambaye imyenda idasanzwe yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nyuma yo kuburanishwa ku munsi w’ejo agasabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Ubushinjacyaha.
Mugabekazi Liliane wavugishije benshi kubera imyambarire yaserukanye mu gitaramo cya Tay cyabaye kuwa 30 Nyakanga 2022 ubwo yafotorwaga ari muri BK Arena yambaye umwenda ubonerana ugaragaza amabereye n’ikariso.
Kuri uyu wa Gatanu,uyu mukobwa yafunguwe by’agateganyo ariko azakomeza gukurikiranwa ari hanze ku cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame ashinjwa.
Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 23 Kanama 2022 ariko ku busabe bw’Ubushinjacyaha, umwanzuro warwo watangajwe uyu munsi.
Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Mugabekazi afungwa by’agateganyo.
Rwagize ruti “Rutegetse ko Mugabekazi Liliane afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa. Iki cyemezo gisomwe mbere y’igihe cyari giteganyijwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha.’’
Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko nyuma y’igitaramo cyatumiwemo Umuhanzi Tayc cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022, bwabonye amafoto ya Mugabekazi Liliane avuga ko yafotowe n’umuntu atazi ikote ryafungutse.
Iyi foto ni yo yatumye atabwa muri yombi ku wa 7 Kanama 2022 na Polisi yahise imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Remera.RIB yashyikirije Dosiye ye Ubushinjacyaha na bwo buyiregera urukiko.
Mugabekazi yireguye ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko hari aho yanyuze asakwa kandi atari kwemererwa kuhagera ameze atyo.
Yavuze ko ubwo igitaramo cyari kirimbanyije, ikote rye ryafungutse kubera kwizihirwa bityo umuntu atazi akamufotora ku mpamvu atazi.
Avuga ko n’iyo ubwambure bwe bwaba bwaragaragaye atakabaye ari we ubiryozwa kuko ikosa ryaba ryarakozwe n’uwamufotoye.
Mugabekazi yasobanuye ko nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa ndetse asaba urukiko kumurekura, byaba ngombwa agakurikiranwa ari hanze.
Abunganira Mugabekazi mu mategeko bagaragarije Urukiko ko umukiliya wabo atambaye ubusa kuko iyo aza kuba atambaye atari kurenga abashinzwe umutekano kuri BK Arena.
Bavuze ko nta tegeko rihana uyu mukobwa rihari ndetse basaba Ubushinjacyaha kugaragaza itegeko yarenzeho ngo bumushinje kwitabira igitaramo yambaye nabi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *