skol
fortebet

Muhanga: Umugabo akurikiranweho kwica umugore babanaga amunize

Yanditswe: Friday 22, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 50 y’amavuko wishe umugore babanaga amunize.

Sponsored Ad

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 16/10/2024 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, ubwo umugore w’imyaka 35 babanaga batarasezeranye yamwakaga amafaranga yo kugura imyenda.

Iyi nkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko, ibyo byatumye havuka intonganya bararwana umugabo amufata mu ijosi aramuniga kugeza apfuye.

Bivugwa ko akimara gukora icyaha yahise ajyana abana be kwa mwishywa we utuye i Nyanza, ahita atoroka. Nyuma yaje gufatwa ku itariki ya 12/11/2024 ashyikirizwa ubutabera.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa