skol
fortebet

Munyenyezi Beatrice ushinjwa ibyaha 7 bya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburana mu mizi

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Huye, uyu munsi, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Munyenyezi Béatrice ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iburanisha ririmo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho uregwa ari muri Gereza ya Nyarugenge.
Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.
Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Huye, uyu munsi, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Munyenyezi Béatrice ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iburanisha ririmo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho uregwa ari muri Gereza ya Nyarugenge.

Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z’umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari "abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya".

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga ko biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.

Urukiko rwaje gutegeka ko Madamu Munyenyezi afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko uyu munsi rwavuze ko uru rubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 06/Mutarama(1) 2022.

Munyenyezi yoherejwe arangije igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwa New Hampshire ahamwe no "kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa