skol

Munyenyezi yongeye kujyanwa aho ashinjwa gukorera ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Thursday 18, Dec 2025

featured-image

Munyenyezi Béatrice uregwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Huye, aho aregwa ko yakoreye ibyaha.

Mu rubanza mu mizi, bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Munyenyezi yagize uruhare mu gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi kuri bariyeri zitandukanye.

Umwaka ushize yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye ibyaha bya Jenoside no gusambanya abagore ku gahato, ahanishwa igifungo cya burundu ariko yahise abijuririra.
Mu rubanza mu bujurire, urukiko rwamujyanye aho bikekwa ko yakoreye ibyaha.

Hamwe mu hasuwe ni ahahoze Hoteli Ihuriro mu Mujyi wa Butare.

Ubushinjacyaha bwifashishije bamwe mu batangabuhamya bagiye berekana ahantu hatandukanye hafi y’ahahoze iyo Hoteli.

Mu buhamya bwabo bavuga ko hari hari bariyeri itaranyurwagaho n’ubonetse wese mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo batangabuhamya barimo ufungiye ibyaha bya Jenoside, werekanye aho avuga ko hari hari bariyeri zitandukanye zari aho mu masanganiro y’umuhanda.

Yavuze ko imwe yari iri ahajyaga ku ryari ishuri rya gisirikare rya ESO (École des Sous-Officiers), indi iri kuri Hoteli Ihuriro, igafunga umuhanda ujya kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Abatangabuhamya berekanye aho bavuga ko hari icyobo cyajugunywagamo Abatutsi bamaze kwicirwa kuri iyo bariyeri yo kuri Hoteli Ihuriro.

Umwe mu batangabuhamya, wavuze ko yari yihishe ku ishuri ry’abadivantisiti hafi ya Hoteli Ihuriro, yavuze ko yarokokeye kuri icyo cyobo ubwo bari bagiye kumwica.

Ati "Jye nari Umututsi wahigwaga, narokokeye ku cyobo cyari hano, banzanye kunyica ngeze hano ndabacika ndiruka. Aha hose hari huzuye imirambo myinshi."

Mugenzi we watangaga ubuhamya, yerekanye aho avuga ko hari icyumba cyo hasi (cave) cy’iyo Hoteli. Mu buhamya yatanze mu rukiko, yavuze ko icyo cyumba cyoherezwagamo abagore n’abakobwa bagasambanywa ku gahato n’Interahamwe ku mabwiriza ya Munyenyezi.

Yanavuze ko hari umubikira wiciwe aho akajugunywa mu cyobo rusange na we amaze gusambanywa.

Hoteli Ihuriro, yagarutsweho cyane mu rubanza rwa Munyenyezi, yari iyo kwa nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango.

We n’umuhungu we (umugabo wa Munyenyezi) Arsène Shalom Ntahobali bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha, bakaba bafungiye muri Sénégal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa