skol
fortebet

Musanze: Umuganga yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe gusambanya umwana w’imyaka 17 wabonetse yapfuye

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Muganga Maniriho Jean de Dieu, rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa witwaga Iradukunda Emerence w’imyaka 17,waje kuboneka yapfuye kuwa 02 Ugushyingo 2020.
Uyu muganga yashinjwaga ibindi byaba birimo icyaha cyo gukuramo undi inda, Urukiko rwanzuye ko kitamuhama kuko nta kimenyetso simusiga kigaragaza ko Iradukunda yari afite inda kigeze kigaragazwa ahubwo mu buhamya bwatanzwe na muganga wakoze isuzuma yemeje ko nta (...)

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Muganga Maniriho Jean de Dieu, rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa witwaga Iradukunda Emerence w’imyaka 17,waje kuboneka yapfuye kuwa 02 Ugushyingo 2020.

Uyu muganga yashinjwaga ibindi byaba birimo icyaha cyo gukuramo undi inda, Urukiko rwanzuye ko kitamuhama kuko nta kimenyetso simusiga kigaragaza ko Iradukunda yari afite inda kigeze kigaragazwa ahubwo mu buhamya bwatanzwe na muganga wakoze isuzuma yemeje ko nta nda uwo mwana yari afite.

Ku cyaha cyo kwica nacyo yashinjwaga, Urukiko rwemeje ko kidahama Maniriho kuko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso bifatika.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa Burundu, ngo kuko na we ibyaha aregwa bikomeye cyane.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 8 Werurwe 2022,Ubushinjacyaha bwasobanuye ko icyaha cyo gusambanya Iradukunda cyakozwe na Maniriho, mu ibazwa yakorewe n’ubugenzacyaha we ubwe nk’umutangabuhamya n’uregwa yakiyemereye.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kugerageza gukuriramo Iradukunda inda ngo yari yamuteye, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki cyaha nacyo yacyiyemereye mu bugenzacyaha, ndetse anasobanura uburyo yabikozemo burimo kuba yarahaye Iradukunda amafaranga inshuro ebyiri ngo ajye gukuramo inda yari yamuteye.

Ngo yasobanuye ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso byo gusambanya umwana kuko bigize icyaha, ndetse ngo yirindaga ko yazagirana ibibazo n’umukunzi we biteguraga kubana atinya ko ubukwe bwapfa.

Ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murima w’ibishyimbo by’umuturage ku wa 02 Ugushyingo, 2020.

Muri uko gusaka Maniriho, ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko na yo yayifashishije mu kwica Iradukunda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forensic Laboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.

Ibi nibyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba Urukiko kwemeza ko iki cyaha gihama Maniriho cyane ko ibyaha Maniriho akekwaho ko yakoze ari impurirane mbonezamigambi, akazahabwa igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa Burundu.

Maniriho Jean de Dieu we, yavuze ko ibyaha aregwa byose abihakana ndetse ko n’inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha atayemera kuko yemeye ibyaha nyuma yo gukorerwa ibikorwa birimo ibibabaza umubiri.

Ku cyaha cyo gukuriramo undi inda, umwunganizi wa Maniriho yavuze ko atari gutanga amafaranga yo kujya gushaka abamukuriramo inda kandi nawe ari umuganga, azi imiti yakwifashisha abimukorera ndetse akanamwisuzumira kugira ngo amenye ko yavuyemo atiriwe yitabaza abandi baganga.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kwica ku bushake, bavuze ko kuba barasanze umurambo wa nyakwigendera uzirikishijwe umugozi usa n’uwo basanze kwa Maniriho bitaba ikimenyetso ngo kuko abantu bashobora kugura ibintu bisa batabigiyeho umugambi, bongeraho ko nta maraso basanze kuri iyo migozi, ndetse ko umurambo ubwo wajyanwaga kwa muganga utigeze upimwa na rimwe ngo bagaragaze icyamwishe.

Ku bijyanye n’amaraso yasanzwe ku mukeka kwa Maniriho abunganizi be bavuze ko bidasobanutse ko amaraso amwe byagaragara ko ari aya nyakwigendera Iradukunda ngo cyane ko ubwo umurambo watoragurwaga nta bikomere wari ufite usibye kuba wari waratangiye kwangirika, ndetse ngo umurambo bigaragara ko wari wanizwe, ngo uwanizwe ntava amaraso.

Ikindi ngo ntihagaragazwa uko Maniriho yavuye ayo maraso basanzeho ngo wenda bavuge ko mbere yo kumwica barwanye agakomereka cyangwa indi mpamvu yamuteye kuva ayo maraso.

Uru rubanza rwaranzwe no gusubikwa inshuro nyinshi kuko rwatangiye kuburanishwa mu ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa 21 Mutarama 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, nyuma yo gusubikwa ishuro enye bitewe n’uko hubahirizwaga ingamba zo kwirinda Covid-19.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo, 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa