skol
fortebet

Musonera wari ugiye kuba Umudepite ubu ukekwaho gukora Jenoside aritaba urukiko

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, nibwo biteganijwe ko Musonera wari ugiye kuba Umudepite bikanga ku munota wa nyuma kubera amakuru ya menyekanye ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside ya korewe abatutsi aritaba urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba.

Sponsored Ad

Mu mpera z’ukwezi gushize, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko dosiye ya Musonera Germain (Jerimani), wari igiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko , yamaze gushyikrizwa ubushinjacyaha.

Musonera Germain w’imyaka 59 yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Uyu wari ugiye kuba Intumwa ya Rubanda akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry,icyo gihe yatangaje ko dosiye ye yamaze gutunganywa ikanoherezwa mu Bushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kiyumba aho akekwa kuba yarakoreye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Nyabikenke.

Mu byaha akekwaho birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa