Mwirinde gusiragiza ababuranyi - Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku bacamanza
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga MUKANTAGANZWA Domitilla yabwiye abakozi bo mu nkiko barimo abacamanza kwirinda gusiragiza ababagana.
Yabigarutseho atangiza icyumweru cyo Kurwanya Ruswa mu Nkiko kuva tariki 9 – 13 Gashyantare 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti "Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa. Tanga amakuru dufatanye kuyamagana."
Mukantaganzwa yavuze ko muri iki cyumweru buri Perezida w’urukiko ndetse n’umwanditsi mukuru bazakira abaturage bafite ibibazo birebana n’imanza ndetse n’abashaka gusobanukirwa n’imikorere y’inkiko.
Yagize ati“Iyi nsanganyamatsiko yagenwe nyuma yo kubona ko umuturage atanga ruswa nk’ikiguzi cya Serivise nziza umuturage afiteho uburenganzira”.
Mukantaganzwa yasabye abagana inkiko kutagura uburenganzira bwabo no guhora bazirikana ko bafite uburenganzira bwo kwakirwa neza, bwo kubwirwa neza, bwo gusubizwa neza, bwo kuburanishwa neza kandi hubahirijwe amategeko, ubwo gusomerwa imanza zabo vuba, no kubona Kopi z’urubanza bitarenze iminsi itanu ikurikira isomwa ry’urubanza.
Ati “ Mboneyeho gusaba abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko guha ababagana serivisi nziza bazirikana ko uburenganzira bw’ugannye urukiko ari inshingano kuri bo by’umwihariko ndabasaba kwirinda gusiragiza ababuranyi no kubiriza ku rukiko”.
Mukantaganzwa yavuze ko kugira ngo bishoboke nuko buri perezida w’urukiko ndetse n’umwanditsi mukuru bazajya bategura neza gahunda y’iburanisha ku buryo imanza zashyizwe kuri gahunda ziburanishwa hagira urusubikwa rugasubikwa ku mpamvu zikurikije itegeko kandi ikamenyeshwa ababuranyi.
Yaboneyeho kwibutsa ko imanza zishyirwa kuri gahunda y’iburanishwa hakurikijwe uko zaregewe urukiko kandi ko iburanisha ritangira saa tatu za mu gitondo.
Ati “ Ndasaba nanone abagana inkiko kwima amatwi ababeshya ko gutsinda urubanza bisaba gutanga ruswa no kujya bamenyesha urwego rw’ubucamanza igihe cyose bahawe serivisi mbi kuri terefone itishyurwa ya 9040 kugira ngo bikurikiranwe”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *