skol

Ndimbati aratangira kuburana mu mizi

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri, umukinnyi wa filimi witwa Jean Bosco Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati, aritaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho biteganijwe ko urubanza rwe ruzatangira kuburanwa mu mizi.
Uwihoreye yatawe muri yombi ku ya 10 Werurwe azira icyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa ukiri muto.
Uyu mukobwa yabwiye umwe mu miyoboro ya you YouTube ko uyu mukinnyi wa Filimi yamusambanyije mu mwaka wa 2019 akamutera inda afite imyaka 17.
Nyuma yaje kubyara (…)

Nyuma yaje kubyara impanga ubu avuga ko arwana no kugaburira kubera ko se yarananiwe kubahiriza inshingano zo kumufasha mu bijyanye no kubatunga.

Ku ya 23 Werurwe, Uwihoreye yitabye bwa mbere urukiko ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo aho yahakanye icyaha cyo gusambanya uyu mukobwa ku ngufu ndetse ko ibi byaha yabishinjwe n’abashaka kumwicira izina.

Ndimbati yavuze ko uyu mukobwa baryamanye amuguze nk’indaya ndetse icyo gihe yari akuze,anagaragaza ibihamya by’uko habayeho guhimba ibyangombwa by’imyaka ye.

Ku rundi ruhande, abashinjacyaha bavuze ko bafite ibimenyetso byerekana ko ukekwa yakoze ibyo byaha aho bashingiye ku buhamya bw’uwahohotewe wavuze ko yashakaga kwinjira muri sinema abifashijwemo ariko bikarangira asambanyijwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko yatumye uwahohotewe anywa Amarula, ibinyobwa bisindisha yamubwiye ko ari uruvange rw’amata, shokora, na crème.

Nyuma y’iburanisha ryo gufunga no gufungurwa by’agateganyo kuwa 28 Werurwe, urukiko rwemeje ko Ndimbati agomba gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uwihoreye n’abamwunganira bajuririye iki cyemezo ariko baratsindwa,ubu afungiye muri gereza ya Nyarugenge bakunze kwita ’Mageragere’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa