Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimabati umwere.
Umukinnyi wa Filimi,Uwihoreye Jean Bosco, uzwi nka Ndimbati wamenyekanye cyane muri Filimi Papa Sava,yarekuwe kuri uyu wa 29 Nzeri 2022.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rusaba ko ahita arekurwa kuko ngo ibyaha yashinjwaga bitamuhama.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 aregwa guha Kabahizi Fridaus inzoga no kumusambanya afite imyaka 17 y’amavuko.
Ku (…)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimabati umwere.
Umukinnyi wa Filimi,Uwihoreye Jean Bosco, uzwi nka Ndimbati wamenyekanye cyane muri Filimi Papa Sava,yarekuwe kuri uyu wa 29 Nzeri 2022.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rusaba ko ahita arekurwa kuko ngo ibyaha yashinjwaga bitamuhama.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 aregwa guha Kabahizi Fridaus inzoga no kumusambanya afite imyaka 17 y’amavuko.
Ku itariki ya 08 Werurwe 2022 nibwo Kabahizi yatangarije itangazamakuru ko yasambanyijwe na ndimbati mu mpera za 2019 agaterwa inda yabyayemo impanga ndetse agaragaza ko se w’abana [Ndimbati] yirengagije inshingano.
Tariki 10 Werurwe 2022, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwamutaye muri yombi. Icyo gihe Umuvugizi w’urwo rwego, Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.
Ndimbati, ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha bwa mbere kuwa 23 Werurwe 2022, yagaragarijwe ibyaha ashinjwa, ndetse ubushinjacyaha bwemeza ko akomeza kuba afunze kuko hari impamvu zifatika, zituma akomeza gufungwa by’agataganyo.
Ubushinjacyaha impamvu bwagaragaje zishingira ku buryo icyaha cyakozwe, ubuhamya bw’uwagikorewe, abatangabuhamya ndetse n’ibyangombwa byavuye mu iperereza ryakozwe.
Ndimbati yahawe umwanya ngo yiregure, avuga ko ibyamubayeho ari akagambane. Umushinjacyaha yagaragaje ko tariki 9 Werurwe 2022 aribwo umukobwa witwa Kabahizi ariko benshi bita Fridaus, yaregeye Ubugenzacyaha akabumenyesha ko Ndimbati yamusindishije yarangiza akamusambanya, byanabaviriyemo kubyarana abana babiri b’impanga.
Icyo gihe, Umushinjacyaha yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye, ni ifishi y’inkingo uyu mukobwa yafashe akiri umwana zigaragaza ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, bityo ko igihe bahuriye umwana yari atarageza imyaka y’ubukure.
Amakuru avuga ko uriya mukobwa icyo gihe asambanywa agaterwa inda, yari ufite imyaka 17 y’amavuko.
Ndimbati wamenyekanye muri sinema nyarwanda by’umwihariko muri filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava, yavuze ko ibyamubayeho ari akagambane, agaragariza Urukiko ukuntu umukobwa yabanje kumusaba miliyoni 5Frw, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300Frw ndetse no kumushakira umukozi wize kwita ku bana. Ibyo we yahamije ko atari kubishobora ndetse anabimenyesha umubyeyi w’umwana.
Ndimbati ikindi yagaragarije urukiko byemeza ko ari akagambane, ngo ni uko yaje gutungurwa no kumva umunyamakuru wa Isimbi amuhamagara amubwira ko afite inkuru ye, amusaba miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, bitaba ibyo inkuru ikajya hanze. Ndimbati yavuze ko yasanze ibyo atabishobora, bityo inkuru ijya hanze.
Ikindi Ndimbati yagaragarije Urukiko ni uko ifishi yo kwa muganga igaragaza ko ubwo uyu mukobwa yari amaze kubyara, abana be yabandikishije ku wundi mugabo, Kwizera Jean Claude, ndetse ko ku ifishi yo kwa muganga uyu mukobwa yakoresheje amaze kubyara, amazina y’abana ariho atandukanye n’ayo yatanze ubwo yatangaga ikirego.
Umunyamategeko uri muri batatu bunganiraga Ndimbati, Bayisabe Irene, yagaragarije Urukiko ko umukiliya wabo akwiye kurekurwa kuko imyirondoro ye iteye urujijo.
Aha yagaragaje ko igihe uyu mukobwa yavukiye kirimo urujijo kuko mu byangombwa bye harimo ko yavutse tariki 1 Mutarama 2002, mu gihe Se umubyara we avuga ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, naho Umukobwa ubwe nawe akivugira ko yavutse ku wa 24 Ukuboza 2002.
Abunganira uyu mugabo basabye Urukiko ko yarekurwa kuko atatoroka ubutabera, agakomeza kwita ku bana ndetse n’umuryango we ndetse basaba ko rwanareba ku bishingizi bemeye kwishingira Ndimbati.
Mu bemeye kwishingira Ndimbati harimo umugore we ndetse n’inshuti ze, maze Urukiko rusaba ko bashyirwa mu ikoranabuhanga kugira ngo bigweho neza.
Ndimbati yakatiwe gufungwa by’agateganyo kuwa 28 Werurwe 2022 gusa yaje kujurira nabwo ntibyagira icyo bitanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *