skol
fortebet

Ngoma: Guverineri Rubingisa yahumurije abarokotse Jenoside mu gushyingura Nduwamungu

Yanditswe: Friday 22, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nduwamungu Pauline uherutse kwicwa aciwe umutwe, yashyinguwe mu kuri uyu wa Kane mu muhango abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahumurijwe, bakabwirwa ko umutekano wabo ari nta makemwa.

Sponsored Ad

Nduwamungu yashyinguwe mu Murenge wa Rukumberi ari naho yari atuye.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa; abayobozi b’Ingabo, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, abahagarariye IBUKA, abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe.

Umwana we w’imfura, Mizero Francine, yavuze ko nk’umuryango, bababajwe n’urupfu rw’umubyeyi wabo wakundaga abantu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwe bazabihanirwa n’amategeko.

Rubingisa kandi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Rukumberi, ababwira ko nta muntu uzabahungabanyiriza umutekano.

Ati "Ndashimira inzego z’umutekano zikomeje guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nta muntu uzabahungabanyiriza umutekano.”

“Imyaka 66 Nduwamungu yari afite, yari agitanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi yari afite uruhare runini muri gahunda z’iterambere. Uwamwambuye ubuzima yaduhombeje byinshi, tuzakomeza kuba hafi umuryango we kandi tuzakomeza no kubafata mu mugongo.”

Nduwamungu Pauline yasize abana batatu n’abuzukuru batanu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa