skol
fortebet

Ngororero: Ba banyeshuri biciriyeho imyenda basoje amasomo bakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri batandatu bigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, bari bakurikiranyweho gutwika ibikoresho by’ishuri bishimira ko barangije ayisumbuye, bahamijwe ibyaha bakatirwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw mu gihe ababyeyi babo bo batabyumva ndetse bamwe byabarijije.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri bagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amafoto n’amashusho y’abanyeshuri batandukanye barangije ayisumbuye n’abarangije icyiciro rusange cyayo bagaragaye bakora ibikorwa bidahwitse bishimira iyo ntambwe.

Bamwe bagaragaye bacagaguye amakayi n’imyenda y’ishuri yabo, abandi bari gutwika amakayi bigiragamo mu gihe abigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano, riherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, bo banatwitse ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda, banamenagura ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,abanyeshuri batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse bari bamaze iminsi bakurikiranwa, ubu bamaze kubihamywa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwanabakatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri umwe.

Abakatiwe ni Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bose bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu babyeyi bakimenya imyazuro y’urukiko, bavuga ko ubutabera bwihanukiriye bityo ko bwari bukwiye guca inkoni izamba.

Umwe mu babyeyi wageze ku cyicaro cy’urukiko aje kureba imyanzuro y’uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko yatunguwe no kumva Umucamanza amubwira ko abana babo bakatiwe biriya bihano.

Ati “Yabimbwiye numva ndikanze cyane kuko njye ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye habe na gato, ndamubwira nti ‘ngo iki ?’ arambwira ngo ‘ni uko bimeze ngo abana banyu mugomba kujya mubashyira kuri discipline [ahita aturika ararira].”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri nabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi ndicara mu ntebe ibyakurikiyeho nahise numva mfashwe n’ikiniga.”

Source: UKWEZI

Ibitekerezo

  • Murebe neza uwo mucamanza afite uburwayi, hari nurundi rubanza yaciye. Avuguruza ibyo Urukiko rukuru rwatengetse ategeka indishyi zumurengera nibintu bitakorwa. Mucamanza Wu munyamwuga wasonye inyanzuro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa