skol
fortebet

Nyabihu: Abana batewe inda basabirwa inkunga y’ibiryo, nta butabera

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu mudugudu wa Kabyaza mu karere ka Nyabihu, abana 7 mu ngo 200 batewe inda, barimo Uwineza( izina yahawe), wabyaye afite imyaka 14. Ubuyobozi buvuga ko bubasabira inkunga y’ibiribwa, ngo iby’ubutabera ni inzira ndende.

Sponsored Ad

Umudugudu wa Kabyaza, uri mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu. Ni umudugudu w’ikitegererezo watujwemo abimuwe mu mirenge ya inyuranye y’aka karere kubera ibiiza no gutura mu manegeka.

Mu mazu 200 awugize, harimo abakobwa 7 batewe inda batagejeje imyaka y’ubukure, nubwo ubuyobozi buvuga ko bamwe bawujemo batwite.

Uwineza ni umwe muri abo barindwi, mu 2017 yabyaye ku myaka 14, akiga amashuri abanza. Imiryango yamwunze n’umufundi wayimuteye yita nyirarume, amugenera ubufasha bw’amafaranga ibihumbi bitatu mu kwezi, ariko buza guhagarara nyuma y’umwaka kuko yanze kongera kuryamana na se w’umwana, Manishimwe Emmanuel.

Nyina umubyara yamusabye kudahirahira avuga ibyabaye. Yahise ahagarika kwiga, iwabo bamubujije kuvuga ndetse ubu yaratereranywe arirwariza muri byose, nyina n’abavandimwe be ntawe umufasha.

Uwineza avuga uko byamugendekeye, ati" Byatangiye Marume ambwira ko azamfata, nigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, byarashyize arabikora, amaze kumfata mbibwira mu rugo maze mama na basaza banjye barambwira ngo niba byarabaye ninceceke ntabwo bakwiyandagaza nindeke azamfasha."

Ikibazo cya Uwineza, cyakomeye kurushaho ubwo uyu nyirarume wamuhaga udufaranga ibihumbi bibiri, igihumbi, maganatanu se ( y’u Rwanda) yaje gushaka ku mutera indi nda ubwo uwo babyaranye yari agize umwaka n’igice, ngo yaramubwiye ngo umwana arakuze naze bongere amubyaze undi mwana.Uwineza yanze ngo nawe yahise ahagarika ubufasha yamuhaga atangira guhangayika kuko na Nyina babana yari amaze kumubwira ko agomba kwimenya, ko ibibazo bye bimureba.Automatic word wrap

Umukuru w’umudugudu wa Kabyaza, Kanyaburingo Faustin avuga ko uyu mwana hamwe n’abandi barindwi batewe inda ari bato, ko ari ikibazo gikomeye, gusa avuga ko bane aribo baziterewe muri uyu mudugudu abandi ngo baziterewe hanze yawo.

Ku cyakozwe ngo bene gukora aya mahano bakurikiranwe, Mudugudu avuga ko ntacyo, ariko ko ngo ubuyobozi bw’akagari ikibazo bukizi, gusa ngo basabye abanyabuzima gufasha aba bana, kubasura no gusaba ibigo nderabuzima kubabonera inkunga z’abana zirimo amata. Kugeza ubu Mudugudu atangaza ko nta kindi kirakorerwa aba bana ariko ko babirimo.

Imfashanyo y’abatishoboye ntisimbura ubutabera

Umukozi ushinzwe ihohoterwa muri CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko imfashanyo ihabwa abatishoboye idasimbura ubutabera. Ati, “igikorwa mbere na mbere ni ugufata abo bagabo bagashyikirizwa ubutabera, bitabaye abayobozi baba ari abafatanyacyaha. Barahishira, bakimana amakuru ngo abateye abo bana inda bagezwe mu butabera. Naho imfashanyo yo ihabwa abatishoboye bose, kandi muri byose nta kuvangura aho umwana yaterewe inda”.

N’ubwo ubuyobozi buvuga ko harimo n’abana bari barashatse abagabo bakananiranywa, nabo baracyari abana kuko n’iryo shyingirwa ritakurikije amategeko, “Nta mwana w’imyaka iri munsi ya 18 wemerewe kubana n’umuntu nk’umugore n’umugabo”.

Abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko umwana uri munsi y’imyaka 18 aba atarakuru mu bwenge ku buryo yajya mu nshingano zo kubaka urugo no kurera, ikindi aba akiri mu nzira yo gutera ejo hazaza he.
Mu mbigamiuzi zituma abatera aban inda batagezwa mu butabera, ni ukuba bahanwa ntihagire indishyi igera ku watewe inda n’uwo yibarutse, mu gihe iyo binyuze mu kubunga habamo gutanga indezo no gufasha uwabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa