skol
fortebet

Nyagatare: Haravugwa umwana w’imyaka 17 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato bagenzi be

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa 21 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, dosiye y’umwana w’imyaka 17 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu batandukanye bafite hagati y’imyaka itanu n’icumi y’amavuko.

Sponsored Ad

Ukurikiranyweho icyaha, mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa Nzeri 2024, yagiye ashukisha abana bato b’abahungu amabombo, ibisheke, amandazi, biscuits hamwe n’amafaranga, akabasambanya.

Iyi nkuru y’Ubushinjacya Bukuru ivuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko yasambanyije umwana umwe inshuro zirenga eshatu, akabisabira imbabazi, mu gihe iperereza ryakozwe ryerekana ko abana basambanijwe ari batanu.

Urukiko ruramutse rumuhamije icyaha, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko No 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa