skol
fortebet

Nyamagabe: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana amubeshya kumuha 250FRW

Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.

Sponsored Ad

Iki cyaha cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Mugote, Akagari ka Bushigishigi, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.

Mu buhamya bw’uwahohotewe avuga ko hari ku mugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ageze mu nzira hafi y’ishyamba, umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya, amubwira ko aza kumuha amafaranaga magana abiri na mirongo itanu (250Frw).

Uwo mukobwa ngo tabwo yahawe ayo mafaranga umusore yari yamwemereye ndetse ageze iwabo yatinye kubibwira ababyeyi be, icyakora yaje kubibwira Umukuru w’Umudugudu.

Ubwo uregwa yafatwaga yemeye ko yasambanyije umwana w’umuturanyi ndetse abisabira imbabazi mu nyandiko.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa