skol
fortebet

Nyanza: Ukekwaho ubujura yapfuye ahunga uwo yaraje kwiba

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Tuesday 25, Feb 2025

Nyanza: Ukekwaho ubujura yapfuye ahunga uwo yaraje kwiba

Sponsored Ad

skol

Harerimana Jean Claude w’imyaka 28 ukekwaho ubujura, yaguye mu cyobo arapfa, ubwo yahungaga abari bagiye kumufatira mu cyuho ari kwiba.

Ni inkuru yamenyekanye ku wa 24 Gashyantare 2025. Byabereye mu Mudugudu wa Bigega, Akagari ka Gahondo, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ahagana Saa Munani n’Igice z’amanywa, uyu musore yagiye kwiba mu rugo rw’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80, maze atangiye kwica idirishya, hanyura undi umugore wahise abona ibyo Harerimana yarimo gukora, ahita atabaza, ibyatumye uyu mujura ahunga. Mu kwiruka kwe, yaguye mu cyobo bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko “ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa