skol

Nyanza: Umugabo wafatiwe mu mwobo yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside

Yanditswe: Monday 05, Jan 2026

featured-image

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwakatiye umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntarindwa w’imyaka 52 y’amavuko yafashwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri Gicurasi 2024. Yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu iherereye i Nyanza.

Uyu mugabo yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zahagarikaga jenoside, ataha mu Rwanda mu 2001, atura i Nyanza. Yacumbikiwe n’umugore witwa Mukamana Eugenie, barakundana, babyarana umwana.

RIB yasobanuye ko Ntarindwa atigeze asohoka mu nzu kuva yagera i Nyanza kuko yabaga mu mwobo yari yaracukuyemo. Ifatwa rye ryashingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ubwo yafatwaga, yemeye ko yakoze jenoside kandi ko yishe abantu benshi mu yahoze ari Komini Nyabisindu na Kigomba, akaba atibuka umubare wabo. Mu rubanza, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana kumworohereza igihano.

Mukamana we yararekuwe nyuma y’aho bigaragaye ko ashobora kuba yarakoze icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome atabizi kuko byagaragaye ko atize, kandi ko atigeze aba icyitso ku cyaha cyakozwe na Ntarindwa.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Ntarindwa igifungo cya burundu nk’uwagize uruhare rutaziguye muri jenoside. Bwasobanuye ko yagiye kuri bariyeri zitandukanye zafatirwagaho Abatutsi, akanabica ubwe.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyanza rwanzuye ko kubera ko Ntarindwa yemeye icyaha akanasaba Abanyarwanda imbabazi, ahanishijwe igifungo cy’imyaka 15.

Muri Gicurasi 2024, Ntarindwa Emmanuel yafatiwe mu mwobo yari amazemo imyaka 23

Ntarindwa yoroherejwe igihano kubera ko yemeye icyaha, akanasaba imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa