skol

Nyanza: Uwahaye ruswa umuyobozi wa RIB yakatiwe imyaka 5

Yanditswe: Wednesday 17, Dec 2025

featured-image

Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwagabanyirije igihano Vedaste Ndizeye, waregwaga guha ruswa y’ibihumbi 200 Frw uwahoze ayobora RIB i Nyanza, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 5 ivuye ku myaka 7 yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwahamije Ndizeye icyaha cyo guha ruswa uwahoze ari umuyobozi wa RIB (DCI) mu Karere ka Nyanza, Jean Marie Vianney Harerimana, aho yahawe amafaranga ibihumbi 200 Frw.

Mbere yari yarahamijwe iki cyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi, aho yaburanaga adafunze; ariko ntiyanyuzwe n’iki cyemezo ahita ajurira mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ndizeye yatanze indonke y’amafaranga ibihumbi 200 Frw, ayoherereje uwayoboraga RIB i Nyanza, akoresheje umu-agent.

Ayo mafaranga ngo yayaranze kugira ngo bamufungurire abantu babiri bari bafunzwe bakekwaho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Ubushinjacyaha burega Ndizeye, bushingiye ku majwi yafashwe n’uwo muyobozi wa RIB i Nyanza, Jean Marie Vianney Harerimana.

Muri ayo majwi humvikanamo Ndizeye yemera ko ari we umuhaye amafaranga ibihumbi 200 kugira ngo afungure abantu bafunzwe, kuko yasanze ari abagoyi bene wabo.

Humvikanamo amagambo agira ati: “Nubikora, nzakujyana i Gisenyi ku mazi.”

Ubushinjacyaha kandi bwashingiye ku buhamya bwa agent, uvuga ko Ndizeye yaje akamuha numero ku gapapuro akamubwira ngo yohereze amafaranga ibihumbi 200, hanyuma akamuha numero yo kumuhaho ubutumwa bugufi (message) nk’ikimenyetso cy’uko yabikoze.

Ndizeye yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko ayo majwi yafashwe atari we, ndetse ko ubwo bamufataga bazanye uwo mu-agent akamuyoberwa, kandi ko iyo message atazi uko yageze muri telefone ye kuko agifungwa yahise yamburwa telefone ye.

Yavuze ko abo bantu bavuga ngo yagira ngo afungure ari we wari wabareze, kuko bari bamwibye amabuye y’agaciro ye, akavuga ko nta cyaha yakoze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rugendeye ku buhamya bwa Harerimana wahoze ayobora RIB, wareze bufite ukuri kuko bushimangirwa n’amajwi yafashwe, kandi ubwo buhamya bwuzuzanya n’ubuhamya bw’uwo mu-agent.

Rwavuze ko, hagendewe ku bimenyetso, Ndizeye ahamwe n’icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo abari bafunzwe bafungurwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo akaba agomba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 800 Frw.

Ndizeye ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ahita ajurira mu rukiko i Nyanza, aburana adafunze asaba ko yagirwa umwere; gusa ubushinjacyaha buvuga ko agomba gukurikiza igihano yahawe.

Icyemezo cy’urukiko mu bujurire

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Ndizeye Vedaste nta shingiro bufite, rwemeje ko imikirize y’urubanza rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye ihindutse gusa kubijyanye n’ibihano, Ndizeye ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 600 Frw.

Rwategetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe na Ndizeye Vedaste angana n’ibihumbi mirongo ine ahwanye n’ibyakozwe muri uru rubanza.

Jean Marie Vianney Harerimana wahoze ayobora RIB i Nyanza ubu yimuriwe mu Karere ka Kirehe aho yahawe inshingano zo kuyobora RIB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa