Nyanza: Yitwikiraga umutaka w’ubugiraneza agacucura abaturage
Yanditswe: Monday 17, Feb 2025

Umusore wo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho kwiba aho yakoreshaga amayeri atandukanye arimo no kwiyita umugiraneza.
Yafatiwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Nyamagana B.
Amakuru avuga ko RIB yafunze umusore ukekwaho ubujura aho yasanzwe mu nzu y’uwitwa Hakizimana J.Damascene .
Uyu ukekwa, ngo yacunze na nyiri urugo bagiye gusenga, bavuyeyo basanga umusore witwa Uwiringiyimana Eric w’imyaka 28 abeshya abana ko nyina ubabyara amutumye telemusi ngo ko hari umuntu ukoze Impanuka.
Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ibyo yari abimenyereweho aho yagiye mu ngo nyishi zitandukanye akajya abibwira abana nabo bakabimuha, agahita aburirwa irengero kandi abo bana yanabanzaga kubumvisha ko ari umugiraneza.
Muri ruriya rugo bamutesheje telemusi ebyiri,amasorori atandatu n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko akimara kubona ba nyiri urugo, yahise yiruka maze nabo bavuza induru, abaturage baramufata banamwambura ibyo yari afite.
Ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *