skol
fortebet

Nyirambegeti wagaragaye ari gukubita umugabo we ngo nuko yavuye mu rugo atamuhaye uruhushya agiye kugezwa mu rukiko

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Nyirambegeti w’imyaka 21 ukurikiranyweho gukubita umugabo we w’imyaka 30 y’amavuko, basanzwe babana batarasezeranye,agiye kugezwa imbere y’inkiko.

Sponsored Ad

Uyu Nyirambegeti wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye aherutse kugaragara mu mashusho akubita inshyi umugabo we mu nzira anamusaba gufunga umunwa yere kurira agiye kugenzwa mu rukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo uriya mugore mu cyumweru gishize tariki 18 Kanama 2021.

Uwitwa Annonciata Byukusenge washyize aya mashusho kuri Twitter mu ntangiriro z’uku kwezi, yagize ati “Abagabo bahohoterwa n’abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa nande ? Ibi byabereye mu Murenge wa Huye, Umudugudu wa Kubutare.”

Uyu mugore yumvikanye abwira uyu mugabo yakubitaga yicaye hasi ati "Haguruka dutahe."Uyu mugabo yarimo kurira ahamagara abantu bari hafi aho bashungereye,hanyuma uyu mugore aramubwira ati "funga umunwa."

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021 ubwo Nyirambegeti yahanaga umugabo we wari wazerereye.

Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ivuga ko:

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitarimunsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW). Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Ibitekerezo

  • Nangwa na Nyirambegeti umwikubitira, Uzi kubur’amahoro uyabujijwe n’ukwender’umugore akamugutungana ku mugaragaro, muzigerere mu Murenge wa Gahengeri akagari ka mutamwa, mu Karere ka Rwamagana, murebe Aho umugabo yigaruriye umugore w’umuturanyi we yarangiye ngo akirirwa i Nzige asengerera RIB ngo ifunge iyo mbwa iramubangamiye, none Umugabo arahigishwa uruhindu da! Uwo mugabo ngo n’Avoka naho uwo asuzugura ngo amufungishye yar’umusirikare imyaka irenze25 mugihe yari mu kazi Niho Avoka yamwinjiriye urugo Ahabyara n’umwana, Aho umugabo atahiye Avoka ashaka gukomeza, ibi mvuze abaturanyi barabizi, Akagari n’umurenge barabizi, na rib usibye inda mbi barabizi, none Banyarwanda uyu we ntarutwa nuwo wikubitirwa n’a Nyirambegeti ? Ubwo Demobe nabona bimurenze akarenga kw’itegeko! Uzasanga Abayobozi. Babeshya ko batabizi

    mwiriwe neza? nyamara uyu witwa ABUBU ibyo avuze inzego zibishinzwe zikwiriye kubikurikirana kuko nyuma hashobora kuzavukamo ikindi cyaha kandi cyagakumiriwe hakiri kare, murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa