skol

Paris: Muhayimana yatangiye urubanza rw’ubujurire yivuguruza

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Umunyarwanda Claude Muhayimana wakatiwe igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira ku wa 3 Gashyantare 2026, mu gitondo habanje igikorwa cyo kwemeza inyangamugayo icyenda zizafasha abacamanza guca urubanza, n’eshanu z’abasimbura.

Iki gikorwa kirangiye, Perezida w’iburanisha, Sabine Raczy, yakoreye inyangamugayo raporo irimo incamake kuri dosiye ya Muhayimana kugira ngo bazayifashishe mu kumva neza urubanza, hakurikiraho kumva raporo y’umuhanga ku myitwarire y’ushinjwa.

Perezida w’iburanisha, abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, umushinjacyaha n’abanyamategeko ba Muhayimana bamubajije ibibazo ku myidondoro ye, ubuzima yabayemo n’uko yahunze.

Umucamanza yabajije Muhayimana niba umuryango we wari uw’Abahutu cyangwa Abatutsi, abanza gusubiza ko ntacyo yabivugaho kuko ngo nta tandukaniro ryagaragaraga hagati yabo, ariko nyuma avuga ko Se yari Umuhutu, nyina ari Umututsikazi.

Ku rugendo rwe ajya mu buhungiro, Muhayimana yabanje kuvuga ko mu ntangiriro za Nyakanga 1994 yumvaga ko nta mpungenge afite ku mutekano we, bityo ko ari yo mpamvu yajyaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaïre y’icyo gihe), akagaruka mu Rwanda.

Nyuma Muhayimana yivuguruje, asobanura ko yahunze kubera ko ngo Inkotanyi zamuhigaga bukware, afata icyemezo cyo gusiga mu Rwanda umukobwa we n’umugore we wari utwite, anyura mu bihugu bitandukanye bya Afurika mbere yo kugera mu Bufaransa.

Umucamanza yibukije Muhayimana ko ubwo yasabaga ubuhungiro mu Bufaransa, yavuze ko mu myaka ya 1990 yafunzwe ashinjwa gukorana n’Inkotanyi nubwo kuri iyi nshuro azishinja kumuhiga.

Muhayimana yabanje guhakana ko yafunzwe mu myaka ya 1990 ariko nyuma arabyemera. Yiseguye, asobanurira umucamanza ko ukunyuranya kwabayeho kwatewe n’amakosa y’abasemuzi.

Byateganyijwe ko kuri uyu wa 4 Gashyantare, urukiko rutangira kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya ku bikorwa bya Muhayimana, cyane cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru rubanza ruzamara ibyumweru bine, hazumvwa abatangabuhamya 50 bo ku ruhande rw’abashinja n’abashinjura. Abatangabuhamya 20 bazabutangira i Kigali, hifashishijwe ikoranabuhanga rya video-conference.

Iby’ingenzi kuri Muhayimana

Muhayimana yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda mu 1961. Mu gihe cya Jenoside, yari umushoferi w’imodoka ya Guest House. Yahungiye mu Bufaransa, ahabwa ubwenegihugu mu 2010, atura mu mujyi wa Rouen.

Tariki ya 9 Mata 2014, Muhayimana yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa hashingiwe ku kirego cyatanzwe n’umuryango CPCR uharanira kugeza ubutabera abakoze ibyaha bya Jenoside bacyihishe.

Tariki ya 10 Mata 2015, Muhayimana yarafunguwe, afungishwa ijisho n’Ubushinjacyaha mu gihe yari agikurikiranywe. Urubanza rwe rwari gutangira muri Nzeri 2020 ariko rwarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

Mu rubanza rwe rwatangiye tariki ya 22 Ugushyingo 2021, Muhayimana yashinjwe gutwara Interahamwe ubwo zabaga zigiye kwica Abatutsi muri Kibuye, hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Muhayimana yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kiliziya, Paruwasi ya Kibuye tariki ya 17 Mata 1994, kuri sitade ya Gatwaro no kuri ‘Home St Jean’ ku munsi wakurikiyeho.

Muhayimana wari wunganiwe na Me Philippe Meilhac na Françoise Marthe, yahakanye ibyaha ashinjwa, asobanura ko azira kuba ari umunyamuryango w’ihuriro RNC rirwanya Leta y’u Rwanda.

Tariki ya 16 Ukuboza 2021, urugereko rubanza rw’iremezo rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muyahimana ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo kwemeza ko yatwaraga Interahamwe.

Urukiko rwagaragaje ko rutakwemeza ko Muhayimana yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu mujyi wa Kibuye, kubera ko yavuze ko mu gihe bwabaga, yari yajyanye mu Ruhengeri umurambo w’umujandarume witwaga Mwafurika, wapfiriye mu Bisesero.

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje ko igihano Muhayimana yakatiwe ari gito ugereranyije n’ibyaha yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa