skol
fortebet

Paris: Rwamucyo ushinjwa uruhare muri jenoside yasabiwe kuryozwa ibyo yakoze

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ukwakira 2024, abashinjacyaha mu Bufaransa basabiye igifungo cy’imyaka 30 uwahoze ari umuganga waburanishijwe i Paris kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka mirongo itatu ishize.

Sponsored Ad

Eugene Rwamucyo, ufite imyaka 65, ni we muntu uheruka gushinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Mata 1994 uburanishijwe mu Bufaransa.

Araregwa kuba yarafashije abayobozi b’igihugu cye icyo gihe gukwirakwiza poropagande yo kurwanya Abatutsi no kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye imbaga mu rwego rwo gushaka gusenya ibimenyetso bya jenoside.

Abashinjacyaha bombi basabye urukiko ko ruhamya Rwamucyo icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse no gucura umugambi wo gutegura ibyo byaha.

Umushinjacyaha Nicolas Peron mu ijambo rye risoza nyuma y’impaka zamaze amasaha arindwi, yagize ati: “Turabasaba kutemerera Eugene Rwamucyo guhunga uruhare rwe.”

Icyakora, yasabye ko Rwamucyo yagirwa umwere ku byaha byibasiye inyokomuntu, yemeza ko “bitagaragara… ko hari ibimenyetso byerekana ko Bwana Rwamucyo ubwe yishe abantu, yakoze ibikorwa by’iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bya kinyamanswa”.

Rwamucyo, wakuriye mu muryango w’Abahutu, bivugwa yegerewe n’abantu banga Abatutsi mu mpera z’imyaka ya za 1980 nyuma yo kuva kwiga mu Burusiya, nk’uko abashinjacyaha bamushinja babivuga bongeraho ko kuva ubwo yatangiye gukwirakwiza poropagande zo kurwanya Abatutsi.

Abamwunganira, Meilhac na Francoise Mathe, bavuga ko Rwamucyo ahakana ibyaha byose kandi akavuga ko iki kirego gishingiye ku kuba yararwanyije Leta y’u Rwanda iriho ubu.

Amaze kuva mu Rwanda, yakoze ubuvuzi mu Bubiligi no mu Bufaransa nk’uko iyi nkuru dukesha South China Morning Post ikomeza ivuga.

Nyuma y’icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n’u Rwanda, Rwamucyo yafunzwe muri Gicurasi 2010 n’abapolisi b’u Bufaransa nyuma y’amakuru yatanzwe na bagenzi be mu bitaro bya Maubeuge mu majyaruguru y’u Bufaransa, aho yakoraga icyo gihe.

Abatangabuhamya bagera kuri 60 ni bo bari bitezweho gutanga ubuhamya mu gihe cy’urubanza.

Umwanzuro w’urukiko biteganijwe ko uzatangwa kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa