Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri
Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rugeze ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Philippe Hategekimana Manier wajuririye igifungo cya burundu yakatiwe n’urugereko rw’iremezo mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2023, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ku munsi wa Mbere w’urubanza urukiko rwatoye inyangamugayo 9 zizaca uru rubanza zizafashwa n’abacamanza b’umwuga batatu.
Izo nyangamugayo zatowe mu baturage basanzwe 23 bari batumijwe n’urukiko.
Nyuma yo gutorwa izo nyangamugayo zikaba zarabanje kurahira mbere yo gutangira urubanza.
Philippe Hategekimana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari umujandarume i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, aho urugereko rw’iremezo rwemeje ko yakoreye ibyaha bya Jenoside.
Umunyamategeko Richard Gisagara umwe mu bazunganira abaregera indishyi mu rubanza ruregwamo Philippe Hategekimana, asobanura ko n’ubwo ari ubujurire, uru rubanza ruzatangira bushya humvwa abatangabuhamya ku mapande zombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *