skol
fortebet

Paul Rusesabagina n’abareganwa na we barakatirwa kuri uyu wa Mbere...ibyaranze uru rubanza n’ibyitezwe

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rurasomwa uyu munsi, ni urubanza rwakurikiwe ku isi kubera izina ry’uyu ururegwamo n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.
Uruhare rutaziguye mu byaha by’iterabwoba yarezwe ruhanishwa igihano gikomeye kuruta ibindi mu Rwanda; gufungwa burundu.
Gusa urubanza rugikubita Rusesagina ntiyarutinzemo, mu kwezi kwa gatatu yavuze ko "nta butebera ategereje" mu rukiko rukuru rwaruburanishije, avuga ko atazarugarukamo.
Rusesabagina ni inde?
Yavukiye i (...)

Sponsored Ad

Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rurasomwa uyu munsi, ni urubanza rwakurikiwe ku isi kubera izina ry’uyu ururegwamo n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.

Uruhare rutaziguye mu byaha by’iterabwoba yarezwe ruhanishwa igihano gikomeye kuruta ibindi mu Rwanda; gufungwa burundu.

Gusa urubanza rugikubita Rusesagina ntiyarutinzemo, mu kwezi kwa gatatu yavuze ko "nta butebera ategereje" mu rukiko rukuru rwaruburanishije, avuga ko atazarugarukamo.

Rusesabagina ni inde?

Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda

Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi

Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika

Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki

Nyuma ya filimi ’Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye

Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro

Yabaye umukuru wungirije w’ihuriro MRCD rifite inyeshyamba za FLN

Izi nyeshyamba zagabye ibitero ku Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu bose hamwe batandatu

Ibyaha aregwa bishingiye ku bitero by’izi nyeshyamba

Mu kwezi kwa kane 2005, Rusesabagina yari mu bantu bitezwe kuri stade Amahoro ubwo rubanda yari igiye kwerekwa bwa mbere film ’Hotel Rwanda’. Ntiyahageze.

Inkuru y’uko yakijije abantu mu 1994 ntabwo yari izwi mu gihe cy’imyaka, nawe yari umushoferi wa taxi i Bruxelles mu Bubiligi.

Yavuzweho mu gitabo cya Philip Gourevitch yanditse mu 1998, ariko iza kumenyekana henshi ku isi imaze gukinwamo iriya filimi ya Hollywood yasohotse mu 2005.

Anayigarukaho mu gitabo kivuga ku buzima bwe ’An Ordinary Man’ cyasohotse mu 2006.

Ibivugwa mu nkuru ye ariko bamwe mu barokokeye jenoside muri Hôtel des Mille Collines nyuma baje kubihakana bavuga ko birimo kubeshya.

Rusesabagina amaze kwitwa ’Intwari’, yumvikanye anenga ubutegetsi bw’u Rwanda, mu 2007 yavuze ko hakwiye kujyaho urukiko rwa ONU/UN rwaburanisha bamwe mubo muri FPR ku byaha bya jenoside.

Mu 2014, muri kaminuza ya Michigan muri Amerika, yavuze ko amatsinda y’abari mu ngabo za FPR-Inkotanyi yishe ibihumbi amagana by’impunzi z’Abahutu muri DR Congo.

Perezida Paul Kagame nyuma nawe yumvikanye anenga Rusesabagina, avuga ko "yagizwe intwari" atari yo.

Uyu mugabo w’imyaka 67, nyuma yo gushinga impuzamashyaka MRCD- FLN yavuze ko ubutegetsi mu Rwanda bugomba guhinduka "hakoreshejwe inzira zose zishoboka".

Imvugo ze mu mahanga zashoboraga gukomeza kuba ikibazo ku butegetsi mu Rwanda, ariko ihuriro rye n’umutwe wa FLN wakoze ibitero ku Rwanda niryo ryashingiweho kumushakisha no kumuta muri yombi.

Uruhande rwe ruvuga ko yashimuswe i Dubai akazanwa mu Rwanda ku ngufu mu kwezi kwa munani 2020.

Perezida Kagame we yavuze ko kumufata byabaye nko "guhamagara numero itari yo" kuri we, ndetse avuga ko "ari we ubwe wizanye".

Mu rukiko, Rusesabagina ntiyahakanye ihuriro na FLN, yavuze ko "twayishinze nk’umutwe wa gisirikare, ntitwayishinze nk’umutwe w’iterabwoba."

We yavuze kandi ko uruhare rwe rutari urwa gisirikare ahubwo rwari urwa dipolomasi.

Abareganwa na we bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye bavanywe muri DR Congo n’ahandi, benshi muri bo bagiye bagaragaza kwemera bimwe mu byaha baregwa.

Callixte Nsabimana ’Sankara’ wahoze ari umuvugizi wa FLN wafatiwe muri Comores, yemeye ibyaha bimwe abisabira imbabazi, ashinja Rusesabagina ko ari we wari ukuriye ibikorwa byabo.

Kunganirwa n’abo yahitiwemo n’abo yihitiyemo

Ikibazo cy’abunganizi mu mategeko kuri Paul Rusesabagina cyatangiranye n’urubanza ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Yahawe abunganizi babiri ku ikubitiro, abo mu muryango we baba mu mahanga barabanze, bashyiraho itsinda ry’abanyamategeko barimo umunyarwanda umwe, Gatera Gashabana.

Umwe muri abo, Vincent Lurquin, mu kwezi kwa munani yaje mu Rwanda ajya kunganira Rusesabagina.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka rwamusohoye mu gihugu ikubagahu, ruvuga ko yaje mu Rwanda ku "uruhushya rwo gusura gusa" ariko akajya gukora akazi mu rukiko.

Lurquin we yabwiye BBC ko bamwirukanye "bashingiye ku bintu bitari byo".

"Ndi umubiligi washimuswe"

Mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira mu kwezi kwa kabiri Rusesabagina avuga ku mbogamizi zo kumuburanisha yabwiye urukiko ko kuva mu 2004 atari umunyarwanda.

Rusesabagina yagize ati: "Njyewe ntabwo ndi umunyarwanda, ndi umubiligi waje hano, nkaza nshimuswe".

Iyi nzitizi yanzwe n’urukiko ruvuga ko Rusesabagina wavukiye mu Rwanda atigeze anyura mu nzira zemewe zo kwiyambura ubwenegihugu, bityo aburanishwa nk’umunyarwanda.

Musenyeri Niyomwungere ’wamushutse’

Imiryango mpuzamahanga itandukanye n’inzego zimwe z’ubutegetsi mu bihugu by’Iburayi na Amerika byakomeje gusaba ko Rusesabagina arekuwa bivuga ko yafashwe mu buryo budakurikije amategeko.

Constantin Niyomwungere uvuga ko ari Umurundi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi w’imyaka 45, avuga kandi ko ari musenyeri mu idini ya gikristu, kandi yari inshuti ye.

Niyomwungere yavuze ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi.

Nyuma y’ibyavuzwe na Niyomwungere, uruhande rwa Rusesabagina - wari ukiri mu rubanza - rwavuze ko ntacyo rumubaza cyangwa rubivugaho.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwemeje ko bwari bwarashyizeho inyandiko zo kumufata, kandi ari bwo bwishyuye indege bwite yamuvanye i Dubai ikamugeza mu i Kigali.

Umugore winjije abakobwa mu nyeshyamba

Mu kwezi kwa cyenda 2020, Perezida Paul Kagame avuga kuri Rusesabagina n’abareganwa na we yagize ati: "... bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi..."

Mu rubanza mu mezi ashize, abareganwa na Rusesabagina benshi bumvikanye bashinja abari babakuriye barimo na Rusesabagina, ko ari bo babashoye mu nyashyamba.

Angeline Mukandutiye, w’imyaka 70, umugore umwe gusa uregwa muri uru rubanza, yemeye icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, avuga ko yanashishikarije abakobwa bari kumwe mu mpunzi muri DR Congo kwinjira mu barwanyi ba FLN.

Usibye kuba ishyaka yari arimo CNRD - ikuriwe na Wilson Irategeka, ryarakoranaga n’impuzamashyaka MRCD yahise ihuriza inyeshyamba zayo muri FLN, Mukandutiye yagize ati: "…naho ubundi Rusesabagina na Sankara mbaboneye hano mu bintu by’imanza."

Ni uruhe rutegereje Rusesabagina n’abandi?

Abagizweho ingaruka n’ibi bitero bumvikanye kenshi basaba guhana bikomeye ’ababagiriye nabi’ no kubaha indishyi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Rusesabagina ibyaha bwamureze rushingiye ku bimenyetso bwatanze, maze bumusabira gufungwa burundu.

Rusesabagina ntiyigeze yiregura kuko yivanye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu rugitangira.

Uruhande rw’umuryango wa Rusesabagina rwasohoye amatangazo yamagana uko urubanza rwagenze n’ibyakozwe na bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda mbere y’uko rusomwa.

Ni iki kizakurikiraho?

Abareganwa na Rusesabagina benshi muri bo bashobora gukatirwa imyaka y’igifungo itandukanye hagendewe ku ihame ryo "kugabanyiriza ibihano uwemeye icyaha".

Byaba bitunguranye Rusesabagina - waburanishijwe adahari - agabanyirijwe ibihano byasabwe n’ubushinjacyaha.

Jean Claude Nsengiyumva, umunyamategeko wigenga ukorera mu Rwanda, yabwiye BBC ko uwaburanishijwe adahari ashobora kujuririra umwanzuro w’urukiko mu rukiko rwisumbuyeho - aha rwaba ari urw’ubujurire.

Nsengiyumva avuga ko uwaburanishijwe adahari ashobora gusubirishamo urubanza rwe mu gihe atanze "impamvu ntagobotorwa zatumye urubanza rwa mbere atarwitabira".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa