Perezida Kagame yasabye gukurikirana byihuse Colonel Mabano uvugwaho kuriganya Hoteli y’arenga miliyoni 200FRW
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023
Perezida Paul Kagame yasabye inzego zitandukanye gukurikirana ikibazo cy’umusore umaze igihe yaraguze Hoteli na Colonel (Rtd) Mabano Joseph, gusa akaba yaranze kuyimuha.
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama ubwo Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 10 gahunda ya Youth Connekt igamije guteza imbere urubyiruko imaze, ni bwo yagejejweho ikibazo cyerekeye uriya wahoze ari Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda.
Umwe mu rubyiruko usanzwe akora ubucuruzi yabwiye Perezida Kagame ko muri Werurwe uyu mwaka yaguze na Colonel (Rtd) Mabano Hoteli ifite agaciro ka Frw miliyoni 210; gusa akaba yaranze kuyimuha.
Yavuze ko kugeza ubu uriya wahoze ari umusirikare "ni we ukiyibyaza umusaruro."
Uyu musore avuga ko yiyambaje inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro iyo Hotel yubatse i Kanombe iherereyemo, ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (Inkeragutabara); gusa kikaba cyaranze gukemuka.
Perezida Kagame yijeje uyu musore ko niba koko Hoteli ye yaranze kuyihabwa ikibazo kigomba gukurikiranwa.
Ati: "Icyo kibazo cyawe cy’umuntu ushobora kuba yaratwaye iyo Hoteli yawe, niba ari byo ibyo bizakurikiranwa bishire kuko sinzi impamvu byagorana."
Perezida Kagame yamwijeje ko yamaze gushinga kiriya kibazo inzego zirimo Igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’izifite ubutabera mu nshingano zazo.
Umukuru w’Igihugu by’umwihariko yasabye umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro wamwemereye ko yagejejweho kiriya kibazo gukora uko ashoboye ukuri kukamenyekana, ikindi iki kibazo kikava mu nzira mu maguru mashya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *