skol
fortebet

Philippe Hategekimana ushinjwa ibyaha bya jenoside yatangiye kuburanishwa mu Bufaransa

Yanditswe: Thursday 11, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Philippe Hategekimana wahoze ari umujandarume mu Rwanda ku wa gatatu yatangiye kuburanishwa mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa ashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Sponsored Ad

Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa akoresheje izina Philippe Manier.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y’uyu mugabo w’imyaka 66, ubwo yari abajijwe n’umucamanza kwemeza umwirondoro we, aramusubiza ati:

"Nitwa Philippe Manier".

Yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, ndetse ahungira muri Cameroun mu 2017, ubwo yari yamenye ko yashyiriweho ikirego, nkuko bitangazwa na AFP.

Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 yoherezwa mu Bufaransa.

Inyandiko y’amapaji 170 ikubiyemo ikirego kimushinja yabonywe n’ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, irimo ko ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya ’adjudant-chef’ mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Yahakanye ibyo aregwa. Mu gihe byaba bimuhamye, yakatirwa gufungwa burundu.

Urubanza mu mizi – igihe hazaba hatangiye kumvwa abatangabuhamya – ruteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Kamena (6).

Uru rubaye urubanza rwa gatanu rubereye mu Bufaransa rw’umuntu ucyekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abatutsi barenga 1000000 bishwe mu gihe cy’iminsi 100 guhera mu kwezi kwa Mata (4) mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa