skol
fortebet

Polisi y’Igihugu yaburiye abagura ibinyabiziga byakoreshejwe gushishoza kabiri

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yasabye abagura ibinyabiziga byakoreshejwe kurushaho gushishoza, bakamenya niba nta birarane by’imisoro bifite, ni nyuma yo kwerekana abagabo batatu bafashwe bashaka kunyereza imisoro ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yasabye abagura ibinyabiziga byakoreshejwe kurushaho gushishoza, bakamenya niba nta birarane by’imisoro bifite, ni nyuma yo kwerekana abagabo batatu bafashwe bashaka kunyereza imisoro ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bagabo batatu barimo umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu karere ka Ngoma, uwagurishije imodoka ndetse n’umukomisiyoneri ushinjwa guhuza nyir’imodoka n’umukozi wa Rwanda Revenue kugira ngo ikurirweho imisoro noneho habeho ihererekanya.

Iyi modoka yari yaguzwe n’uwitwa Munyaneza Cyprien, uvuga ko yamenye ko imodoka yaguze irimo imisoro nyuma yo guhamagarwa na polisi yakurikiraniraga hafi iby’ubufatanyacyaha mu kunyereza imisoro.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ngo yari yamaze gushakira iyi modoka plaque nshya yagombaga kuyiha kugira ngo igaragare nk’itarimo imisoro.

Umuvugizi wa polisi, CP John Bosco Kabera asaba abanyarwanda kuba maso igihe bagiye kugura ibinyabiziga cyane ibyakoreshejwe.

Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cy’impapuro mpimbano no gushaka kunyereza imisoro ya Leta, nkuko Polisi yabibwiye RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa