skol

RDC yatangije ubukangurambaga buzayifasha kugeza u Rwanda muri ICC rugakurikiranwa

Yanditswe: Friday 30, Aug 2024

featured-image

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangije kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Kanama 2024 i Kinshasa, ubukangurambaga bwiswe “ICC, Ubutabera kuri DRC” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera wungirije, ushinzwe imanza mpuzamahanga, Samuel Mbemba, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa.

Asobanura ko binyuze muri iyi gahunda, Guverinoma ishaka kubona mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha hakorwa iperereza ku "mahano yakozwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC" Kandi asaba inkunga y’Abanyekongo bose kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Yagize ati: “Ndasaba imiryango itegamiye kuri Leta yemewe, ikorera muri RDC nk’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, gushyigikira abaturage ba Congo mu gushaka ubutabera imbere ya ICC. Nta mpamvu ko mu gihe Umuryango w’Abibumbye wemera ko uburenganzira bwa muntu bwahungabanijwe muri DRC na Paul Kagame, imiryango itegamiye kuri leta yemewe hano igomba guceceka. Ndasaba kandi urubyiruko rwo muri Congo kwitabira ubu bukangurambaga hagamijwe gusaba ubutabera ICC. ICC ireke gutinda. ”

Mediacongo.net dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko ku itariki ya 26 Nzeri 2024, uzumva mu ruhame icyifuzo cya RDC kirega u Rwanda ibyaha byakorewe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo rwitwikiriye umutwe w’inyeshyamba M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa