RDF yabeshyuze inkuru ishinja ingabo zayo ziri muri MINUSCA gufata abagore ku ngufu
Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyanyomoje inkuru ishinja ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) gufata abagore bo muri kiriya gihugu ku ngufu.
Ni inkuru yanditswe n’umunyamakurukazi Barbara Debout wayitambukije mu binyamakuru bya The New Humanitarian na Le Monde.
Uyu mu nkuru ye yasubiyemo ubuhamya bw’abagore batatu avuga ko basambanyijwe ku ngufu n’abasirikare b’u Rwanda, barimo uwitwa Jeanne uvuga ko yasambanyijwe yagiye kugurisha imbuto mu birindiro byazo, uwitwa Grace uvuga ko yasambanyijwe mu mujyi wa Paoua wo mu majyaruguru ya Centrafrique ndetse n’abandi bagore babiri bavuga ko basambanyirijwe ahitwa Ndassima mu bilometero bibarirwa muri 400 uvuye i Bangui.
RDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira yavuze ko ibi byose ari ibinyoma bitanashobora kubaho.
Nko ku kibazo cya Jeanne wavuze ko yafatiwe ku ngufu mu birindiro bya RDF biri i Bangui, Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko "ibirindiro byose by’Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique ntibyemewe ko abasivile batanditswe ndetse n’abakora ubucuruzi butazwi babyinjiramo, bityo nta guhohotera umusivile gushobora kuba kwarabereye mu birindiro".
Ku kibazo cya Grace w’imyaka 28 wavuze ko yasambanyirijwe i Paoua, RDF yasobanuye ko "nta ngabo z’u Rwanda zigeze zoherezwa muri ako gace, bityo ibirego nta shingiro bifite".
Ni na KO bimeze ku bagore bavuga ko bafatiwe ku ngufu i Ndassima kuko ngo nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uroherezwa aho hantu.
RDF ivuga ko yafashe ibirego byashyizwe ku ngabo zayo nk’ibiremereye cyane, bijyanye no kuba gusambanya ku gahato abasivile ari ikizira ku ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Ikindi cyababaje RDF ni uko ingabo zayo ari zo zashoboye guhagarika ihohotera rishingiye ku gitsina ryari rimaze igihe ribera mu nkambi y’abavuye mu byabo ya Bria.
Igisirikare cy’u Rwanda cyashimangiye ko ikinyabupfura, isura nziza n’imikorere myiza bisanzwe biranga ingabo z’u Rwanda ari nta makemwa, ndetse ko imyaka 20 ingabo z’u Rwanda zimaze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro zakunze kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse no kubaha abasivile bo mu bihugu zoherezwamo, zisunze indangagaciro yo kurinda abasivile.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *