skol

RDF yafunze aba ofisiye babiri n’abasivile 20

Yanditswe: Tuesday 05, Aug 2025

featured-image

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye babiri ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.

Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RDF yatangaje ko “nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.”

Nubwo RDF itatangaje amazina y’abafunzwe, itangazo ryayo ryaje nyuma y’iminsi bivugwa ko hari abafunzwe barimo abanyamakuru n’abafana.

Abo ni abajyanye n’Ikipe ya APR FC ku mikino mpuzamahanga irimo uwo yahuyemo na Pyramids FC muri CAF Champions League, muri Nzeri 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa