skol
fortebet

RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga bagatangaza amashusho y’urukozasoni

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira umuntu wese ushyira amashusho y’urukozasoni n’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga ko azabihanirwa kuko hari itegeko ribihana kandi ko aba yatandukiriye umuco nyarwanda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko hari abatangiye kuganirizwa ngo bareke gucisha ibiganiro ku mbuga nkoranyamabaga no gushyiraho ibiterasoni kuko bazabihanirwa.

Ku ruhande rw’Ababyeyi bo bavuga ko biteye agahinda n’isoni ku bakiri bato kuko kugaragaza bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga ubundi cyaziraga mu muco nyarwanda.

Basaba ko hari hakwiye kugira igikorwa kuko bidatangiriwe hafi bizoreka urubyiruko ruzakura rubyigana kandi atari byiza.

Isibyo icyo kandi ngo ntibinajyanye n’umuco nyarwanda aho usanga urubyiruko rumwe rwigana ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga bigatuma ruraruka.

Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).

Umwe mu banyamategeko utarashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru avuga ko ubundi iyo bavuga ibiterasoni akenshi bashingira ku muco. Ariko ukurikije umuco wa buri gihugu, hari ibyo abagituyemo baba bafata nk’ibiteye isoni.

Impamvu hashyirwaho amategeko biba ari uburyo bwo gufasha abantu bamwe muri sosiyete, kubaho badateza ibibazo muri rubanda.

Bimwe mu bifatwa nk’urukozasoni ni ugusinda mu uruhame, ukaba wakwinyarira, cyangwa inzoga zikaba zakugaragura hasi mu muhanda.

Gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda nabyo mu muco nyarwanda bifatwa nk’icyaha cy’urukozasoni.

Hari Urubyiruko rumwe ruvuga ko rutari ruzi ko hari itegeko rihana uwakoze ibiterasoni mu ruhame, gusa rukemera ko hashyizweho uburyo bwo kugenzura ibikorwa byose biteye isoni bitajyanye n’umuco bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga byaba byiza kurushaho kuko byarinda abakiri bato gukura babyigana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa