skol
fortebet

RIB yafunze uheruka kugaragara avuga ko ariwe wishe Pasiteri Théogène

Yanditswe: Saturday 25, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Sponsored Ad

Hategekimana Emmanuel yagaragaye kuri Youtube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Théogène Niyonshuti uzwi nk’Inzahuke hifashishijwe imbaraga z’umwijima.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yemeje itabwa muri yombi rya Hategekimana.

Yagize ati: “Yaraye afashwe arafungwa. Akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Uyu Hategekimana yumvikanye avuga ngo: "Pasiteri Inzahuke buriya nitwe twamutwaye,twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nanjye nari ndimo.

Twari kuri misiyo y’abapasiteri 10.Ahantu twari twapanze ko azapfira hari ku gasitasiyo....Uko byari kugenda kose ntabwo yari gucika ngo bikunde kuko nta kintu twashakaga ngo cyange.

Hategekimana ubwo yabazwaga muri RIB yatangaje ko ibyo yatangaje byose yabikoze agamije kumenyekana.

Mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 2023 nibwo Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.

Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu mu modoka, bose hamwe ari bane. Pasiteri Théogène n’abantu babiri bahise bapfa, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara, we akomereka bikabije, ariko aza gupfa nyuma.

RIB irasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse ikanasaba abokoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha, kuko bihanwa n’amategeko.

Icyaha Hategekimana yakoze gihanwa n’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa