skol
fortebet

RIB yagaragaje ko kugeza Munyenyezi mu Rwanda ari ubutabera ku barokotse Jenoside

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kuba Beatrice Munyenyezi agejejwe mu Rwanda ari ubutabera butanzwe ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko uyu mugore akurikiranweho ibyaha bikomeye bigera kuri birindwi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 nibwo Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda avanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kumarayo imyaka 10 ari muri gereza aho yari akurikiranweho icyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Moya na 17 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021; yazanywe n’indege ya KLM.

Uyu mugore ugaragara nk’ukuze, yari yambaye amadarubindi, amatiriningi afite ibara rya kaki n’inkweto nshya za Under Armour. Yari anambaye agapfukamunwa kamaze kuba umwambaro rusange ku Isi yose.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2003 aho yageze asaba ubuhungiro agaragaza ko ngo ari impunzi ya politiki.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi ari kumwe n’abana be bahungiye mu gihugu cya Kenya, bigeze mu 1995 yandika urwandiko rusaba ubuhunzi muri Amerika ariko abikora yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusa muri Gashyantare 2013, Munyenyezi yambuwe ubwenegihugu bw’iki gihugu nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma yo kugeza mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mugore yari arangije igihano cy’imyaka 10, hanyuma leta ya Amerika isanga ko itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda.

Dr Murangira yavuze ko kumugarura mu Rwanda ari inyungu ku butabera, kuko aje asanga dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha akekwaho.

Yagize ati “Kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze kandi ni inyungu ku butabera bw’u Rwanda, kuko aje asanga hari dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha akekwaho ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, ku bw’iryo rero RIB yahise imufata ubu ikaba imukurikiranyeho ibyaha birindwi.”

Dr Murangira avuga ko ibyo byaha birimo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura jenoside, gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ubufatanyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Dr Murangira avuga ko hari abatangabuhamya babonye Munyenyezi kuri bariyeri agenzura irangamuntu, agatoranyamo abatutsi kugira ngo bicwe.

Avuga ko tariki 25 Mata 1994, kuri bariyeri yari kuri Hotel Ihuriro yatoranyaga Abatutsi akabageza ku Nterahamwe kugira ngo zibasambanye.

Yatangaje ko Munyenyezi ubwe yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol mu kurasa umubikiriya, nyuma yo kumuha Interahamwe zikamusambanya.

Yatangaje ko Munyenyezi agiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Munyenyezi akekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Butare cyane cyane kuri bariyeri yari hafi yaho yari atuye, ahakoreraga Interahamwe nyinshi hamwe n’umugabo we Arsène Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline, wari Minisitiri w’Umuryango ndetse n’uwari Perefe wa Butare, Joseph Kanyabashi n’abandi.

Arsène Shalom Ntahobari nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside, Nyiramasuhuko Pauline nawe ahamwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa