skol
fortebet

RIB yashyikirije Ubushinjacyaha Dosiye ya Miss Elsa na Notaire bakoranye

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira iheruka guta muri yombi.
Mu byaha bakurikiranyweho harimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya (...)

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira iheruka guta muri yombi.

Mu byaha bakurikiranyweho harimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Icyo gihe,Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Nyuma y’igihe gito Miss Elsa atawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruta muri yombi notaire witwa Uwitonze Nasira we ukekwaho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Hari amakuru avuga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.

Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha 3 bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko yari asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Bivugwa ko uyu notaire yafatanyije na Miss Iradukunda Elsa, bakajya bandikisha abatanze ubuhamya, bababwira ko ibyo bari gukora ari mu nyungu z’ubutabera.

Icyo bari bagamije, kwari ukugira ngo imbere y’urukiko, bazashinjure Ishimwe, agirwe umwere.

Ku cyaha cyo gutanga ubuhamya bw’ibinyomma, amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1 000 000Frw.

Ku cyaha cyo koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1 000 000 Frw.

Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, Kibahamye, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3 000 000 Frw ariko atarenga 5 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa