skol
fortebet

RIB yasobanuye impamvu zifatika yafunze Igabe washinjwe gukoresha PhD mpimbano bigateza impaka

Yanditswe: Monday 10, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufite impamvu zifatika zo gufunga Dr Igabe Egide rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano y’Impamyabumenyi y’Icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zo mu Rwanda.
Tariki ya 6 Mutarama 2022,nibwo RIB yatangaje ko Igabe afungiwe kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro kubera kwiyitirira ko yabonye PhD muri kaminuza ya Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufite impamvu zifatika zo gufunga Dr Igabe Egide rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano y’Impamyabumenyi y’Icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zo mu Rwanda.

Tariki ya 6 Mutarama 2022,nibwo RIB yatangaje ko Igabe afungiwe kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro kubera kwiyitirira ko yabonye PhD muri kaminuza ya Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

Nyuma yo kubona itangazo rya RIB,iyi kaminuza ya Atlantic International University (AIU) ibinyujije kuri Twitter,yemeje ko uyu mugabo witwa Egide Igabe yahasoreje amasomo yamuhesheje impamyabumenyi y’Ikirenga.

Iti“Atlantic International Universiry iremeza ko Dr. Egide Igabe yasoje muri gahunda yacu y’amasomo y’ikirenga (PhD). Aya makuru ashimangirwa n’inyandiko zo mu biro bishinzwe inyandiko za AIU”.

Ubu butumwa bwa AIU bwatumye bamwe mu banyarwanda batangiye kwijundika RIB ko yafashe umuntu kandi afite ibyangombwa ndetse batanga ibitekerezo byinshi.

Icyakora,Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, asobanura ku magambo yatangajwe na AIU yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko urwego avugira rufite impamvu zituma rukurikirana Igabe.

Ati “RIB ifite impamvu zifatika zituma Igabe Egide akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Dutegereze icyemezo cy’Urukiko.’’

Yongeyeho ko uwafashwe na we yiyemereza ko yakoresheje inyandiko mpimbano mu gusaba akazi.

Yakomeje ati “Igabe na we yiyemerera ko yakoresheje icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yavanywe hanze (equivalence) cy’igihimbano ubwo yasabaga akazi.’’

Ubusanzwe ‘equivalence’ itangwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC.

Dr Murangira avuga ko mu iperereza ry’ibanze Igabe “yiyemereye ko yayihimbye, ashyiraho izina ry’umuyobozi uyobora HEC ubu ariko akoresha umukono w’uwamubanjirije.’’

“Nyuma yo kubibona byatumye RIB ishidikanya no ku mpamyabumenyi ye itangira iperereza rigamije kumenya umwimerere wayo. Hari ibibyihishe inyuma bituma umuntu akorwaho iperereza.’’

Dr Igabe aramutse ahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa igihano cy’igifungo gishobora kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

AIU ni kaminuza yigenga yashinzwe mu Ukuboza 1998. Iherereye mu Mujyi wa Honolulu muri Leta ya Hawaii muri Amerika. Itanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri, icya gatatu na PhD.

Nubwo iherereye muri Amerika, nta rwego na rumwe muri Amerika rubifitiye ububasha rwigeze ruyemera.

Ikigo gishinzwe Amashuri Abanza, Ayisumbuye na za Kaminuza mu Bwongereza (U.K. Accreditation Service for International Schools, Colleges and Universities, ASIC) ni cyo kiyemera ariko na cyo ntabwo cyemewe na Minisiteri y’Uburezi muri Amerika.

AIU ntiyemewe kandi mu bihugu birimo Ghana, Nigeria na Oman. Hari n’aho yagiye ifatwa nk’aho urwego rwayo ruri hasi ndetse henshi impamyabumenyi zagiye zitangwa zikangwa, zigafatwa nk’ibicupuri.

Kaminuza Mpuzamahanga ya Atlantic mu 2002 yajyanywe mu nkiko iregwa kugira uburiganya mu kwerekana ko yemewe mu mategeko, ifite uburenganzira bwo kwigisha kandi ibeshya.

Ibitekerezo

  • Kuki ibiribwa byera bikajyanwa hanze y’gihugu ,amafaranga ahawe abaturage bayajyana ku isoko mu rwanda ntibabihasange utwo babonye duke tukabahenda? Ibyihutirwa ni ukutongera gukora iryo kosa..Mukagura ibindi mu mahanga bigashyirwa mu makusanyirizo y’u Rwanda ABATURAGE BAKABIGURA KURI MAKE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa