skol
fortebet

RIB yatangiye gukurikirana M.Irene ushinjwa guharabika Mike Karangwa

Yanditswe: Wednesday 21, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Michel Karangwa uzwi nka Mike Karangwa yatanze ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB arega mugenzi we Murindahabi Irene uzwi nka M.Irene amushinja kumuharabika ko yagize uruhare mu kumutandukanya n’abahanzikazi Vestine&Dorcas afasha.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Thierry Murangira yemeje ko bakiriye ikirego ku ya 19 Nyakanga, cyatanzwe na Mike Karangwa, ashinja Irene Murindahabi, umuyobozi mukuru wa Murindahabi Irene Entertainment (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Michel Karangwa uzwi nka Mike Karangwa yatanze ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB arega mugenzi we Murindahabi Irene uzwi nka M.Irene amushinja kumuharabika ko yagize uruhare mu kumutandukanya n’abahanzikazi Vestine&Dorcas afasha.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Thierry Murangira yemeje ko bakiriye ikirego ku ya 19 Nyakanga, cyatanzwe na Mike Karangwa, ashinja Irene Murindahabi, umuyobozi mukuru wa Murindahabi Irene Entertainment (MIE) gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko hakomeje iperereza.

Umunyamakuru Mike Karangwa, umaze igihe mu myidagaduro mu Rwanda, yatutswe cyane cyane n’abantu bamwita igisambo nyuma y’uko M.Irene amushinje ko yagize uruhare mu kumwangisha umuryango wa bariya bakobwa 2 afasha mu muziki.

Mike Karangwa usanzwe akorera kuri BTN TV yareze M. Iréné ukorera Isibo TV ko yatangaje amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambanga amusebya bikamuviramo gutukwa, guharabikwa, guterwa ubwoba no gutakarizwa icyizere muri rubanda.

Muri icyo kirego Mike Karangwa yavuze ko M. Iréné yavuze ndetse akandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari umugambanyi, igisambo kuko ashaka gusenya ibyo yagezeho amuteranya na Vestine na Dorcas.

M. Irene uri gukurikiranwa na RIB adafunze, hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 20 yagaragaye ku station ya RIB ya Nyamirambo ku buryo bishoboka ko yari yitabye ngo abazwe kuri ibyo birego.

Mu gihe M. Iréné yahamwa n’icyaha yarezwe cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa